201104-o-zz999-214.jpg

Iby’ingenzi kuri Afande Vivian w’imyaka 102, warwanye Intambara ya 2 y’Isi_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Lt. Vivian Millie Bailey ni umukecuru w’imyaka 102 y’amavuko, wabaye umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yazirwaniye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi (1939-1945), n’ubu akaba adahwema gukora ibikorwa bigirira rubanda akamaro.

Lt. Vivian yavukiye mu murwa mukuru wa USA, Washington DC, tariki ya 3 Gashyantare 1918. Akiri muto, nyina yasubiye ku ivuko mu mujyi wa Tulsa uherereye muri Leta ya Oklahoma, nyuma y’aho se wari umusirikare yari agiye kurwanira igihugu mu Ntambara ya Mbere y’Isi.

Vivian yarakuze, yinjira mu gisirikare ashingiye ku kuba na se yarabaye umusirikare, we yongeraho n’amasomo yo gutwara indege.

Kuva mu 1943 kugeza mu 1946, Lt. Vivian yakoreye mu mutwe w’abagore mu ngabo za USA witwa Women’s Army Corps, muri Leta ya Alabama na Georgia, akaba yaraherewemo ipeti rya Liyetona (Lieutenant), ahabwa n’inshingano zo kuyobora abasirikare 144 bari mu birindiro bya Fort Benning.

Yaje kuva mu gisirikare cya USA, ahabwa akazi mu biro by’iki gihugu bishinzwe abahoze ari abasirikare bari mu kiruhuko, United States Department of Veterans Affairs no mu biro bishinzwe umutekano w’abaturage. Mu 1970, yagiye guhagaragarira uru rwego mu mujyi wa Baltimore, asezera mu 1975.

201104-o-zz999-214.jpg Lt. Vivian Millie Bailey

201104-a-zz999-149.jpg Iyi foto ni iya Lt. Vivian akiri muto

Ubu atakiri mu gisirikare, Lt. Vivian akora ibikorwa bitandukanye byo gutera inkunga inzego z’uburezi, ubuzima n’umutekano, aho buri mwaka akusanya ikunga y’amadolari ya Amerika 10,000 yo gufasha abanyeshuri.

Nk’uko urubuga rw’igisirikare cya USA rwabitangaje tariki ya 9 Ugushyingo 2020, mu gihe ingabo za USA zari zaragiye kurwanira muri Vietnam, we na bagenzi be bakoze ubukangurambaga bwo gukusanya ibikoresho birimo iby’isuku n’ibiribwa byo kuzoherereza. Yabikoreye kandi n’izindi ngabo zoherejwe muri ntambara yiswe ‘Desert Storm’ zahanganyemo n’iza Iraq hagati y’1990 n’1991.

Bitewe n’ibigwi bye n’uruhare akomeje kugira mu guteza imbere igihugu, abakomeye bubaha cyane Lt. Vivian, ndetse yagiye ahabwa amashimwe atandukanye.

201022-o-zz999-074.jpg

Nk’uko igitangazamakuru ABC cyabitangaje mu 2015, nyuma y’aho uyu musirikare yari amaze imyaka 16 akusanya inkunga yo kubaka ishuri rya Running Brook Elementary School riherereye muri Columbia mu mujyi wa Maryland, yatumiwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu (White House) atazi abo agomba guhura na bo.

Lt. Vivian yaje gutungurwa no guhura na Barack Obama wari Umukuru w’Igihugu na Joe Biden wari umwungirije, maze agira ati: “Byatunguye cyane! Ntabwo natekerezaga ko ngiye guhura na Perezida na Visi Perezida, byari agahebuzo, ni inzozi zabaye impamo.”

ht_vivian_bailey_white_house_03_jc_150527_16x9_608-2.jpg Lt. Vivian yakiriwe mu biro bya Perezida wa USA

Nta mwana yigeze abyarana n’umugabo we, William Bailey, ariko buri wese umubajije umubare w’abana afite, amusubiza ko abana bose biga muri Runnying Brook Elementary School ari abe. Ati: “Iyo abantu bambajije umubare w’abana mfite, ndababwira nti ‘mfite abarenga 300!”

Ku myaka 102 y’amavuko, Lt. Vivian ari muri komite njyanama ya Polisi mu gace atuyemo ka Howard.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Iby’ingenzi kuri Afande Vivian w’imyaka 102, warwanye Intambara ya 2 y’Isi_Amafoto
    Une vie reussie! Bravo Mama !

  2. Iby’ingenzi kuri Afande Vivian w’imyaka 102, warwanye Intambara ya 2 y’Isi_Amafoto
    Une vie reussie! Bravo Mama !

  3. Iby’ingenzi kuri Afande Vivian w’imyaka 102, warwanye Intambara ya 2 y’Isi_Amafoto
    Kbs nabwe ikamba ninyanga mugayo

  4. Iby’ingenzi kuri Afande Vivian w’imyaka 102, warwanye Intambara ya 2 y’Isi_Amafoto
    Kbs nabwe ikamba ninyanga mugayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *