Uko umuntu agenda ava mu bwana hari ibintu bishya agenda ahura nabyo akaba asabwa kubyiga kugirango abashe kuba umuntu ujyanye n’igihe ndetse n’icyiciro cye cy’ubukuru.
Umuntu wese ugejeje ku myaka 18 ku isi hose aba afatwa nk’umuntu mukuru, muri ubwo buryo hari ibintu bimugora kumenyera bitewe n’uburyo aba yararezwemo, muri ibyo birushya harimo ibi bikurikira.
1. Kwimenyekanisha: Kwimenyekanisha ni ukwiyereka abakuzengurutse kugirango bamenye ibyo ushoboye n’ibyo udashoboye, kwimenyekanisha ubundi biba bisaba ko ubwawe uba wiyizi, kwimenya rero nabyo bisaba ko umuntu aba asobanukiwe akitinyuka akagerageza ibintu byinshi bishoboka hanyuma bitewe n’uko abandi babyakiriye ukamenya niba wabikoze neza.
[ad id=”44145″]
2.Igihe: Igihe ni ingenzi kuri buri muntu wese, by’umwihariko ku muntu ugeze ku myaka y’ubukuru aba agejeje ku gihe cyo kwitekerezaho akimenyera buri kintu cyose, bitandukanye no mu myaka y’ubwana aho umuntu aba afite ababyeyi n’abarezi bamumenyera buri kintu cyose.
Iyo umuntu agejeje kuri iyi myaka atangira kubona igihe kimusiga cyane, abantu benshi batangira kwifuza ku mwamarana igihe runaka mu gihe nyamara nawe uba ukeneye igihe,
3. Kwihuza n’isi: Ku myaka 18 biba byarangiye, nta mwarimu uba ukikugira inama z’ubuzima, ingenzi cyane kumenya igikenewe aho uri mu buryo bwihuse, hari abibwira ko bisaba amafaranga kugirango umuntu agire icyo akora ariko ku muntu ugejeje imyaka 18 birakwiye kwimenyereza kwishakira ibisubizo by’ibibazo.
Kuri ubu isi yateye imbere mu ikoranabuhanga, interineti ishobora kugufasha gutyaza ubwenge, ubu washobora kumenyana n’abantu benshi kandi mu gihe gito bitanagusabye amafaranga menshi.

4. Akazi kadasanzwe kandi kadahemberwa: Byagutera isoni uramutse utazi kwimesera imyenda cyangwa ngo wiyogereze ibyombo kandi waramaze kugeza ku myaka y’ubukuru, hari ubwo umuntu aba agifite ababyeyi cyangwa abandi bamwitaho ku buryo bamukorera iyi mirimo ariko si byo byiza. nk’umuntu mukuru ntibikwiye ko uba utabasha kwikorera isuku, ushobora wenda gushaka uwagukorera iyi mirimo bitewe n’uko ufite akazi kenshi ariko banza ubwawe ubimenye ku buryo nanabikora nabi uzabimenya,
[ad id=”44145″]
5. Kumenya guhitamo neza: Ushobora kwibaza ko kuri iyi mwaka haba hakiri kare kuba umuntu yaramaze guhitamo icyo azaba ariko si byo, abantu bose kuri ubu ubona bafite ahazaza heza ni abahatekereje hakiri kare, gutekereza bitandukanye no gukora, kuri ubu niba umuntu afite imyaka 30 akaba abayeho neza ni uko yabiteguye agifite 18.
6. Kwiga kumenya gukoresha neza amafaranga: Ku isi hari abajyanama benshi ariko mu by’ukuri nta muntu ushobora kukwigisha uko wakoresha neza udufaranga duke ufite nk’uko ubwawe wabyitoza. Igihe cyose uzabona amafaranga make ufite utayakoresha mu bifite umumaro uzamenye ko niyo yaba menshi wayangiza,
Hari amafaranga abantu bo mu migero cy’imyaka 18 badatekereza nk’afite umumaro ugasanga bayakoresha mu bidashobora kubyara inyungu wenda nko kugura Me2u zo guhamagara bagenzi bawe ngo muganire, aya mafaranga ubundi niyo akwiye kugutoza kubika amafaranga.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


