Uganda, Kenya n’u Rwanda byashyizeho komite ihuriweho ishinzwe kwamamaza ubukerarugendo no guteza imbere ahantu nyaburanga hasurwa muri Afurika y’Iburasirazuba mu imurikabikorwa rizwi nka World Travel Market Exhibition rizabera I London mu Bwongereza mu ntangiriro z’icyumweru gitaha kuva kuwa 07 kugeza kuwa 09 Ugushyingo.
[ad id=”44145″]
Asobanura iki gikorwa ibihugu bitatu byo muri EAC bizahuriraho mu kugaragaza ahantu nyaburanga muri ibi bihugu, Godfrey Kiwanda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubukerarugendo muri Uganda, yavuze ko iki gikorwa kizazamura urwego rw’ubukerarugendo mu karere.
Kiwanda yavuze ko imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryihariye kubera imirimo yo kwitegura yakozwe n’ihuriro ry’ubukerarugendo muri East Africa ndetse na Kamageo, ikigo cyo muri Uganda guverinoma yahaye akazi ko kumenyekanisha Uganda mu Bwongereza no muri Ireland.
Mu kwezi gushize, Uganda, Kenya n’u Rwanda byatangije ikoreshwa rya visa imwe kuri ba mukerarugendo basura ibi bihugu, ku buryo mukerarugendo azajya asabira tuvuge visa muri Kenya akayigenderaho no muri Uganda no mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa World Travel Market London, muri iryo murikabikorwa abakora mu bijyanye n’ubukerarugendo batandukanye bazahura n’inganda zabigize umwuga mu bijyanye n’ubukerarugendo bagire ibyo bumvikana.

Kiwanda akaba avuga ko urwego rw’ubukerarugendo rwa Uganda ruzungukira muri iki gikorwa kubera ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa n’ikigo cyabishinzwe kigaragaza ahantu nyaburanga utasanga ahandi mu gihugu.
[ad id=”44145″]
Iyi nkuru dukesha New Vision ikaba ivuga ko muri Mutarama kuri miliyoni 1,5 y’amadolari, Ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo cyagiranye amasezerano n’ibigo bitatu byashinzwe gukorera ubuvugizi Uganda, aho PHG Consulting yashinzwe isoko ryo muri Amerika ya ruguru, Kamegeo ishingwa u Bwongereza na Ireland, mu gihe KPRN yashinzwe ibihugu byo mu Burayi bikoresha Ikidage.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


