Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 wagabanutseho 50.2%

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 4 Mutarama 2021, umubare w’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 wagabanyutse ku kigero cya 50.2%.

Raporo yayo igaragaza ko mbere y’iyi nama (hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2020 n’iya 4 Mutarama 2021), abantu ibihumbi 46,947 bafashwe batambaye agapfukamunwa ndetse batubahirije intera hagati y’umuntu n’undi, mu gihe tariki ya 5 n’iya 8 Mutarama 2021, bari 23,647.

Hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2020 n’iya 4 Mutarama 2021, imodoka 616, Moto 415 n’amagare 285 byafashwe ubwo habaga ibikorwa byo kugenzura abatubahirije amasaha yo kuba bagenze aho bataha, abatambaye agapfukamunwa n’abatubahirije intera hagati y’umuntu n’undi.

Ni mu gihe hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Mutarama 2021, hafashwe imodoka 162, moto 177 n’amagare 40.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu nkuru yatambutse ku rubuga rwa polisi, yasobanuye uko ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri byagize uruhare runini mu igabanyuka ry’abatubahiriza aya mabwiriza. Ati: “Nk’urugero, abanyamaguru barenga ibihumbi 6,700 ni cyo cyari ikigereranyo cy’abantu bafatwaga mu gihugu hose mbere ya tariki ya 4 Mutarama 2021, ariko guhera tariki ya 5 Mutarama umubare w’abarenga ku mabwiriza waragabanutse bagera ku kigereranyo cy’abantu ibihumbi 5,900.”

Yakomeje ati: “Iri gabanuka ry’abarenga ku mabwiriza ryaturutse ku kuba hari bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bisigaye bifungwa guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ibi kandi bikajyana n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego twavuga abanyerondo, urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano(DASSO), Urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.”

CP Kabera yasabye abaturage muri rusange gukomeza kubahiriza amabwiriza buri muntu akabigira ibye. Ubonye urenze ku mabwiriza akihutira kumukebura byananirana akabimenyesha ubuyobozi bumwegereye. Ibi bizafasha Leta mu gukomeza kurwanya COVID-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *