Ingabo zo mu bihugu by'Afurika zasabwe gusangizanya ubumenyi mu kubangabunga umutekano

Sangiza iyi nkuru

Mu nama y’iminsi ibiri yaberaga mu Rwanda ihuza ibihugu by’Afurika mu bijyanye n’amasomo ya gisirikare yasojwe ejo kuwa 1 Ugushyingo 2016, igasozwa n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Major General Jacques Musemakweli wari uhagarariye igisirikare cy’u Rwanda; ibihugu nyafurika byasabwe gushyira hamwe mu guhangana n’icyahungabanya umutekano.
Muri iyi nama yaberaga muri Kigali Radisson Blu Hotel igasozwa n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda afatanyije n’Ambasaderi wa leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles
; General Musemakweli yasabye ibihugu gusangizanya ubumenyi bifite mu gukumira icyateza icyaha aho cyaturuka hose.
[ad id=”44145″]
Mu ijambo rye Musemakweli yavuze ko aya masomo ari amahirwe y’ingenzi kubayitabiriye mu kurushaho gusangizanya ubunararibonye kandi aya masomo yagize uruhare mu kongera ubumenyi mu byagisirikare ku mugabane w’Afurika. Yagize ati, “Tugomba guhora twita kugusangizanya ubumenyi n’utundi dushya twafasha igisirikare cy’Afurika guhangana n’ibibazo by’umutekano.”
Mu izina ry’ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Musemakweli yashimiye guverinoma ya leta zunze ubumwe z’Amerika ku bufatanye n’igisirikare cy’Afurika. Yagize ati, “reka duteze imbere ubufatanye no guharanira ahazaza heza bizanadufasha kunguka ku mpande zombi yaba Amerika ndetse n’Afurika.”

cj2
Aya mahugurwa yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye mu bya gisirikare

Ku ruhande rw’ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles, yashimangiye ko iyi gahunda y’amasomo ku gisirikare cy’afurika izafasha mu guteza imbere ubunyamwuga mu bya gisirikare ku bihugu by’Afurika; bikanabasha kwirwanirira no kwicungira umutekano kuri ubu no mu bihe bizaza.
Uyu muyobozi yakomeje asaba abitabiriye aya mahugurwa gushyira mu bikorwa ibyo bigiyemo mu gihe bazaba basubiye mu bihugu byabo no guhora bateza imbere iyi gahunda igamije kongera ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Amerika n’Afurika ku nyungu z’Abaturage.
[ad id=”44145″]
Iyi poragaramu yitwa AMEP ifasha ibihugu byatoranijwe ku mugabane w’Afurika aho hazamurwa ireme ry’imyigishirize mu bigo bitanga inyigisho za gisirikare. Ibihugu byitabiriye iyi nama hari Botswana, Burkina Faso, Cameroon, Djibouti, Gabon, Ghana, Kenya, Niger, Nigeria, Rwanda, South Africa, Tanzania, Madagascar, Malawi, Mozambique, Angola, Benin, Ivory Coast, Sierra Leone, Cape Verde, Comoros, Guinea, Liberia, Mali, Mauritania, Repubulika ya Congo, Senegal na Togo.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *