Urubyiruko rwiyita urw’ishyaka rya Bobi Wine rushaka kwimukira ku rya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Ku kibuga giherereye mu gace ka Kololo geherereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda, hateraniye abaturage barimo urubyiruko ruvuga ko rusanzwe rwarayobotse ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine), rushaka kwimukira kuri NRM rya Perezida Museveni bahanganiye gushaka kuyobora Uganda.

Uru rubyiruko nk’uko bigaragara, rwambaye imipira y’umutuku n’ingofero zitukura, ziranga umuryango wa People Power washinzwe na Bobi Wine.

Daily Monitor ivuga ko rwagiye guhura na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr. Ruhakana Rugunda n’Umuyobozi Wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi (NRM), Moses Kigongo kugira ngo barufashe kwinjira muri iri shyaka.

Daily Monitor iti: “Itsinda ry’urubyiruko ruvuga ko ari urwa NUP, rwateraniye ku kibuga cya Kololo kugira ngo ruhure na Minisitiri w’Intebe Dr. Ruhakana Rugunda na Chairman Wungirije wa NRM Moses Kigongo, kugira ngo baganire uko bakwimukire mu ishyaka NRM.”

Gusa ntabwo impamvu yatumye uru rubyiruko rushaka kwimukira kuri NRM yigeze imenyekana, cyane ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza niba ishyaka NUP ryaba riri gutakarizwa icyizere.

Harabura iminsi itagera kuri ine kugira ngo amatora abe, aho biteganyijwe ko azaba tariki ya 14 Mutarama 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *