Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira iryo kuwa Kane, tariki ya 3 Ugushingo 2016, umwe mu baherwe bakomeye mu Rwanda, Makuza Bertin yitabye Imana, uyu musaza akaba yazize urupfu rutunguranye.
Amakuru yemeza neza ko uyu muherwe Makuza ku munsi wo ku wa Gatatu yari yaramutse neza nk’uko bisanzwe ndetse ko yafashwe ari mu modoka agana mu mirimo ye ya buri munsi. Bageze mu nzira rero, ngo nibwo yumvise atameze neza asaba uwari umutwaye kumujyana kwa muganga ku bitaro byitiriwe umwami Faysal.
Nyuma yo gusuzumwa, abaganga bo kuri ibi bitaro bemeje ko yazize ikibazo cy’imimitsi yo mu mutwe yaturitse giterwa n’umunaniro. Mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Makuza yitabye Imana.
[ad id=”44145″]
Makuza Bertin, yari umwe mu baherwe bo mu Rwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi, wanamenyekanye cyane ku nyubako ye iherereye mu mujyi rwagati izwi nka M Peace Plaza ndetse no kuba ari nyiri uruganda rwa matela za Rwandafoam.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


