Nyuma y’aho tariki ya 3 Mutarama 2021 umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ahishuye ko akunda indirimbo ‘Yerusalema’ y’abahanzi babiri bo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 11, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko abakunzi be b’urubyiruko bamusabye kuyibyina, abaha igisubizo kidasanzwe.
Perezida Museveni yagize ati: “Mu nama nyinshi twagiranye n’abayoboke bacu b’urubyiruko, rwagiye runsaba kwinjira mu ihiganga rwa #Yerusalemachallenge. Mbajije, nabwiwe ko ari indirimbo ikunzwe y’abasitari bo muri Afurika y’Epfo.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yari gukunda ko yabyina indirimbo ye yitwa ‘Another Rap’ gusa bitewe n’uko uru rubyiruko rwamusabye kwitabira ihiganwa ryo kubyina ‘Yerusalema’ ari rwinshi, yahisemo gusubiza ubusabe bwabo.
Igisubizo Perezida Museveni yahaye uru rubyiruko, ni videwo yashyizeho ikozwe mu buryo bwa ‘cartoon’, aho igaragaza ishusho ye ibyina ‘Yerusalema’ mu buryo bwasekeje benshi mu bamukurikira ku rubuga rwa Facebook.
Muri iyi videwo kandi, hagaragaramo interuro “secure your future” (iteganyirize ahazaza), ishishikariza abamukurikira b’Abagande kumutora kugira ngo “ahazaza hazabe heza”.
Ihiganwa rya #Yerusalemachallenge riri mu yitabiriwe n’abantu bakomeye, haba muri siporo, imyidagaduro na politiki; bitewe n’uburyo yakomeje kwigarurira imitima y’abari mu ngeri zose. Iyi yaba ari yo mpamvu yatumye uru rubyiruko rusaba uyu Mukuru w’Igihugu kuyibyina.



2 Responses
Igisubizo kidasanzwe cya Museveni ku bamusabye kubyina indirimbo umuhungu we akunda
Ariko bwiza rwose muduha inkuru nziza ariko hari aho mugera ntimube abanyamwugape! Ukagirango ni story murimo mutera.
Niba ukoze inkuru tanga amafoto cg video zijyanye niyo nkuru. Ako njya nkabagayira rwose munkuru nyinshi.
Igisubizo kidasanzwe cya Museveni ku bamusabye kubyina indirimbo umuhungu we akunda
Ariko bwiza rwose muduha inkuru nziza ariko hari aho mugera ntimube abanyamwugape! Ukagirango ni story murimo mutera.
Niba ukoze inkuru tanga amafoto cg video zijyanye niyo nkuru. Ako njya nkabagayira rwose munkuru nyinshi.