Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abarimu mu kigo cy’igihugu gishizwe guteza imbere uburezi (REB), Nsengiyumva Jean Damascene, kuri uyu wa 12 Mutarama 2021 yasobanuye impamvu hari abakandida basabye akazi ko kwigisha, bahawe imyanya irenze umwe, barimo n’uwahawe ine.

Ni nyuma y’aho iki kigo gishyize ahagaragara urutonde rw’uko abakandida basabye akazi mu mashuri yisumbuye, boherejwe mu bigo bitandukanye.

Nk’urugero, nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abakandida basabiye akazi mu Karere ka Burera, hari abakandida babiri bahawe imyanya irenze umwe; barimo uwitwa Mukandayisenga Angelique wohawe akazi ko kwigisha Isomo ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga (ICT) mu Rwunge rw’Amashuri rwa Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyinya mu Karere ka Gasabo.

Undi ni Habaguhirwa Patrick na we wahawe akazi ko kwigisha ICT mu bigo by’amashuri bine birimo: Ishuri ryisumbuye rya Gatonde mu Karere ka Gakenke, Urwunge rw’Amashuri rwa Hanika mu Karere ka Nyanza, Urwunge rw’Amashuri rwa Kageyo mu Karere ka Burera na TTC Kirambo mu Karere ka Burera.

Nsengiyumva ubwo yabarizwaga iki kibazo mu kiganiro n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’uko hari bamwe mu bakandida basabye akazi ahantu henshi.

Yagize ati: “Icyo kirashoboka kuko badepoza, badepoje online (kuri interineti). Umuntu ugasanga yatanze ibyangombwa mu turere turenze…hari n’uwo twabonye yaratanze ibyangombwa mu turere 17. Icyo gihe, twafashe umwanya wo gukuramo izo duplicates (ibyangombwa bisa), ariko ikibazo cyagiye kibaho, usanga bitewe n’uko hari amakuru yinjijwe mu buryo butandukanye, ukajya gucheckinga nka duplicate, ugasanga niba ugiye gucheckinga duplicate ku irangamuntu, wenda bitewe n’uburyo umuntu yanditse, machine ntibibona nka duplicate.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi ari yo mpamvu yatumye bamwe mu bakandida bahamwa imyanya ahantu harenze hamwe, gusa ngo REB yamaze gukosora iri kosa, ku buryo urutonde rukosotse rwamaze kugera ku rubuga rwayo.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    none se abatarahawe akazi kandi bafite amanota bazakomeza bategereze cg byararangiye ni Uwimpuhwe Grace

  2. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine

  3. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Ntago twabonye akazi dufite amanota hakaba hari abakabonye bafite amanota make.igitekerezo nuko mwatanga akazi no mutundi turere bitagendeye ko yasabyemo akazi aho kugirango akabure .murakoe

  4. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Ntago twabonye akazi dufite amanota hakaba hari abakabonye bafite amanota make.igitekerezo nuko mwatanga akazi no mutundi turere bitagendeye ko yasabyemo akazi aho kugirango akabure .murakoe

  5. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Nonese imyanya yakazi yararangiye? Cyangwa harandi mahirwe mugiye gutanga kubacikanwe mudusubize murakoze

  6. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Nonese imyanya yakazi yararangiye? Cyangwa harandi mahirwe mugiye gutanga kubacikanwe mudusubize murakoze

  7. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Hello. None se imyanya ihari ko hari n’abandi dufite diplome z’inderabarezi tuzizane kuri REB muduhe akazi dutange umusanzu wacu mu burezi ko amashuri mwubatse ari menshi cyane! Munsubize!

  8. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Hello. None se imyanya ihari ko hari n’abandi dufite diplome z’inderabarezi tuzizane kuri REB muduhe akazi dutange umusanzu wacu mu burezi ko amashuri mwubatse ari menshi cyane! Munsubize!

  9. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Ntababeshye uburezi bwaigihugu cyacu mubushyize mumazi abira pe gutanga akazi byokugirango mugwize abakozi gusa mutitaye kwireme ryuburezi ibyo nibiki abana banjye aribishoboka bakwiga hanze erega ntimwiyumvisha impamvu bitubabaza murataka igicurane mukivuza iburayi na USA twe ngo nidukunde ibyiwacu abana babayobozi bakomeye abarangiriza murwanda nimbarwa muzamenya mute ko uburezi bwacu bupfunyikirwa nyamara mbere nubwo umwarimu yigishaga amasomo menshi abana baratsindaga kuko abakoraga uburezi barabanyamwuga nahubu nugutera akaraka REB koko mwaretse kutwicira uburezi birarutwa bikaba nkomumatorero hagahabwa akazi kokwigisha abafite byibuze na displine nawe ra abobarimu ntazi ahobava bajya imbere yabana bacu bambaye ubusa sibo batuma nabana bacu barararuka vuba rwose uburezi bwareta bugeze habi private uko biri rwose murigisha nibigo byabihaye imana naho ibigo byareta baradupfunyikira nimutareba kure tuzangwiza injiji mugihugu cyacu twari tugeze ahashimishije nyakubahwa president dukunda mudukorere kuribibintu rwose umuntu yize heg ngo jyakwigisha imibare nta na philosophy nimwe yokwigisha azi ariko ngo jyakwigisha kubera iyo mpamvu naba pasiteri badafite impamya bushobozi bafungurirwe insengero kuko byose mwakubise hafi akajagari murakagwije ejo muzitabaza nabize tronkome ngo nibajye mukazi Mbegango biraba bibi kuburezi bwacu nakumiro

  10. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine

  11. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    birababaje pe! kwiga ttc ,ugakomeza kie, ukabura umwanya kweri!! utarize uburezi akawubona! byatewe niki?merci

    1. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
      Kwiga no kugira ubwenge, ubumenyi n’ubushobozi biratandukanye singombwa aho wize cyangwa ibyo wize.

    2. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
      Kwiga no kugira ubwenge, ubumenyi n’ubushobozi biratandukanye singombwa aho wize cyangwa ibyo wize.

  12. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    birababaje pe! kwiga ttc ,ugakomeza kie, ukabura umwanya kweri!! utarize uburezi akawubona! byatewe niki?merci

  13. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Ese uwatsinze ikizamini afite 70% mu akaba mtamwanya yahawe atari no kuri waiting list kandi yaradepoje mu karere kamwe gusa byo basobanura ko byatewe n’iki?

  14. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Ese uwatsinze ikizamini afite 70% mu akaba mtamwanya yahawe atari no kuri waiting list kandi yaradepoje mu karere kamwe gusa byo basobanura ko byatewe n’iki?

  15. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Nonese abacikanwe niyi gahunda bazongera baharwe Andi mahirwe

  16. Igisubizo cya REB ku bakandida barimo uwahawe imyanya ine
    Nonese abacikanwe niyi gahunda bazongera baharwe Andi mahirwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *