Abashinzwe umutekano, bafatiye abantu batandatu mu Mudugudu wa Rutobwe mu Murenge wa Cyahinda w’Akarere ka Nyaruguru, mu masaa yine y’ijoro rya tariki ya 10 Mutarama 2021, bavanye imyenda ya caguwa mu Burundi.
Nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwabitangaje, hafashwe Callixte Kayigire wahaye abandi bane akazi ko kwikorera iyi myenda yari ipakiye mu mifuka itandatu: Uwihawe Gerard, Muhire Pascal, Shumbusho Eliazar n’undi witwa Niyongabo.
Uwa gatandatu yitwa Niyibikora Paul usanzwe ari umunyerondo, ukekwaho gufasha abacuruzi ba magendu kwambutsa ibicuruzwa byabo, babivanye mu Burundi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, ahamya ifatwa ry’aba bantu, yagize ati: “Bikekwa ko Kayigire yahaye akazi abagabo bane ngo batware imifuka ine bayikuye ku rubibi n’u Burundi mu Mudugudu wa Rutobwe, aho bahuye n’abandi baturutse mu Burundi, babazaniye imyenda.”
SP Kanamugire yavuze ko bamenye ko Kanamugire yavuganaga n’uyu munyerondo (Niyibikora) wagendaga abayobora mu nzira banyuramo, kugira ngo badafatwa, ariko byarangiye bafashwe.
Kayigire nyuma yo gufatwa, yavuze ko na we akoreshwa n’uwitwa Hatangimana Innocent usanzwe ari ku rutonde rw’abakekwaho gucuruza magendu.
Aba bafashwe bose bafungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) iherereye mu Murenge wa Nyagisozi.


