Kenya: Ikamyo yaguye mu nyanja, shoferi ntiyagira icyo aba

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cy’uyu wa 13 Mutarama 2021, ikamyo yaguye mu nyanja y’Ubuhinde ku cyambu cya Likoni giherera muri Kenya, umushoferi avamo nta cyo abaye.

Inkuru ya Daily Nation ivuga ko iyi kamyo yerekezaga ku bwato yapakiraga ubwato bwitwa MV kilindini ubwo yageraga hafi y’inyanja, umushoferi yananiwe kuyiyobora maze igonga ubu bwato, ni ko kugwa mu mazi nk’uko byemejwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubwikorezi bwo mu mazi.

Uru rwego, KFS (Kenya Ferry Services), rwatangaje ruti: “Ikamyo yarimo umuntu umwe warokotse, atanakomeretse.”

Gusa KFS yemeje ko iyi kamyo n’ibyo yari yikoreye biri mu nyanja, hakaba hatangiye igikorwa cyo kubikuramo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *