Ni iki leta iteganyiriza abanyereje inka zagenewe abatishoboye?

Sangiza iyi nkuru

Mu mwaka wa 2006, nibwo mu Rwanda hatangijwe gahunda ya Girinka Munyarwanda, igamije kongera koroza no gutuma umuryango Nyarwandsa wongera kunywa amata. Iyi gahunda ikaba yararebaga cyane abatishoboye ndetse n’abadafite amikoro yo kwiyubakira ibiraro byo kuzororeramo bakaba barubakirwaga.
Kugeza ubu, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi gitangaza ko inka zigera kuri 729 zo muri iyi gahunda zaburiwe irengero, naho izibarirwa muri 614 zikaba zarahawe abo zitagenewe.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yakomoje ku makuru yakunze kugenda atangwa n’abaturage hirya no hino mu gihugu, avuga ko izi nka zagenewe n’abatishoboye zaburiwe irengero n’izahawe abo zitagenewe byatewe n’abayobozi b’ibisambo babaga bafite mu nshingano zabo kugeza izi nka ku bo zigenewe, bagiye barangwa no gushaka kwikubira ndetse no kurya ruswa.
Uyu muyobozi yagize ati: “ntibyoroshye guca abantu b’ibisambo muri sosiyeti, gusa Leta iracyakomeje guhangana nabo.”
Yakomeje avuga ko nta na rimwe leta izihanganira uzafatirwa mu cyuho akekerwaho amakosa nk’aya yo kunyereza cyangwa gushaka kwikubira ibyageneye abatishoboye, ibyo we yise uburiganya.
Yongeyeho ko hari n’abakurikiranwe mu nkiko kugeza ubu, bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gushaka kwikubira ibyagenewe kuzamura abatishoboye.
[ad id=”44145”]

girinka
Inka zahawe abaturage ku ikubitiro, nabo boroje bagenzi babo

Kuva iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira, hamaze gutangwa Inka 253 354 mu gihe byari biteganyijwe ko muri 2017 hazaba harorojwe abantu ibihumbi 350, kugeza ubu hakaba habarwa icyuho cy’inka ibihumbi 96.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *