Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibicishije ku rubuga rwacyo, cyatanze ibisubizo ku bibazo 13 biri mu byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu, icyiciro cya gatatu.

Ni ibikurikira:

1. Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw’abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, ntabwo nashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye imyanya. Ubwo byagenze bite?

Muri iki gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya, habanje gushyirwa mu myanya abakoze ibizamini muri 2019 bari kuri ‘wait lists’ zatanzwe n’Uturere ndetse n’abakoze ibizamini muri 2020.

Mu cyiciro cya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya aho harebwaga abatanze ‘trancsripts’, abari bakiri kuri ‘wait list’ batabonye imyanya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni bo bahereweho bahabwa imyanya. Gusa hari amasomo amwe n’amwe usanga imyanya ari mike ugereranyije n’abakoze ikizamini bakagitsinda bamwe bakaba bakiri kuri ‘wait list’.

Amwe muri aya masomo afite abakandida benshi bakiri kuri ‘wait list’ ni nka Geography (A0), Economics (A0) na History (A0). Ikindi usanga hari amosomo yigishwa gusa mu mashuri nderabarezi (TTCs), ugasanga na ho hari abakandida benshi kandi imyanya muri TTCs ari mike. Ayo masomo ni nka ‘Foundation of Education’, na ‘Special Needs and Inclusive Education’.

Iyo urebye usanga abatanze transcripts basabye akazi ku masomo ahuye
n’ay’abasigaye kuri ‘wait list’ batarahawe imyanya mu cyiciro cya gatatu.

2. Muri iki cyiciro cy’abatanze indangamanota (transcripts) abantu twize UR-CE ntabwo twahawe amahirwe yo kubona akazi nk’abandi kubera ko twakoze ‘majoring’ mu isomo rimwe. Twumva twarenganyijwe.

Mu gutanga imyanya, hagendewe ku isomo umuntu yasabye kwigisha (Post applied for) hagaherwa ku wagize amanota menshi hitawe na none ku Karere umuntu yasabyemo akazi.

Urugero: Hari aho umukandida yasabye ‘History’ na ‘Geography’ ku rwego rwa A0, undi agasaba ‘History’ ku rwego rwa A0. N’ubwo abo bakandida baba barize bimwe, hitabwaga ku mwanya uhuye neza n’ibyo umukandida yasabye.

3. Nasabye akazi mu Karere mbarizwamo none mwampaye akazi mu kandi Karere kari kure y’urugo rwanjye. Birashoboka ko umuntu yafashwa agahabwa akazi mu Karere abarizwamo?

Mu gikorwa cyo gushyira mu myanya abarimu (placement), hitawe ku Karere umukandida yasabyemo akazi, hagaherwa kandi ku manota menshi muri buri somo, muri buri Karere.

Mu gihe hari umukandida usigaye atabonye akazi mu Karere yasabyemo, yashakirwaga umwanya w’akazi mu kandi Karere kagifite imyanya, ariko bigakorwa hagendewe ku bakandida bafite amanota yo hejuru kuri buri somo/umwanya.

Ni yo mpamvu hari abakandida bisanze babonye imyanya mu Turere twa kure y’aho basabye akazi. Bityo rero, guhindurirwa aho umuntu yabonye umwanya/akazi mu gihe ari mu Turere dutandukanye bikorwa mu buryo busanzwe (mutation).

4. Ese ko nagize amanota menshi mu Karere nakoreyemo ikizamini, none nkaba mbona hari uwo mwahaye umwanya mu kandi Karere kandi murusha amanota, ubwo hagendewe ku ki?

Muri bimwe mu byagendeweho mu gushyira mu myanya abakandida harimo ibi bikurikira:

-Harebwaga Akarere umuntu yasabyemo akazi, akaba ari ho ahabwa amahirwe ya mbere yo kubona umwanya/akazi mu gihe uhari, ibi kandi byakozwe mu Turere twose;

-Umukandida utabonye umwanya mu Karere yasabyemo akazi, harebwaga niba hari utundi Turere twasigaranye imyanya ku isomo runaka, bityo abakandida basigaye batabonye imyanya mu turere basabyemo, bagashyirwa mu myanya muri utwo Turere, haherewe na none ku bafite amanota yo hejuru.

5. Ese kuki abantu twize ‘History’ na ‘Geography’ tutabona imyanya, haba hari umwihariko kuri twe?

Nta mwihariko uhari, imyanya iratangwa ku masomo yose, ariko hari amasomo afite imyanya mike kandi hari abakandida benshi basabye akazi kuri ayo masomo.

6. Ese ko nari ku rutonde rw’abatanze indangamanota (transcripts) none nkaba mbona mutampaye umwanya, byagenze bite?

Abatanze indangamanota ‘transcripts’ bose ntabwo babonye imyanya kubera ko byaterwaga n’imyanya ikenewemo abakozi yatanzwe n’Uturere, hagendewe kuri buri somo.

7. Hari bamwe mu barimu batangiye akazi 01/12/2020, bakaba batarahembwa. Byagenze bite?

Iki kibazo kirazwi, kiri gukurikiranwa. Hari aho habaye kubanza kunoza
ibijyanye n’amadosiye y’abakozi bashya bajya mu myanya/akazi bituma bamwe mu barimu babona amabaruwa abashyira mu kazi bitinze. Hari n’abandi batatanze ku gihe ibyangombwa byasabwaga kugira ngo abarimu bose bahemberwe icyarimwe. Ku bufatanye n’Uturere n’izindi nzego bireba, imishahara izaba yabonetse bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2021.

8. Ese ko ku rutonde mwatangaje hari abantu bahawe umwanya urenze umwe?

Ni byo; iri ni ikosa ryabaye. Ryarakosowe imyanya ihabwa abandi bakandida hagendewe ku byasabwaga (Criteria).

9. Kuki hari abakandida bashyizwe mu myanya batarize uburezi kandi abize uburezi bose batarahabwa akazi ?

Mu gutanga akazi harebwaga abakandida basabye akazi ko kwigisha isomo haherewe ku bize uburezi. Hari aho byagaragaye ko abize uburezi ari benshi ugereranyije n’imyanya ihari. Icyo gihe abize uburezi bamwe ntibabonaga imyanya. Ku rundi ruhande, hari igihe hari isomo ryabaga rifite imyanya myinshi, bikaba ngombwa ko n’abatarize uburezi bahabwa akazi.

10. Ni iyihe gahunda ihari yo gufasha abarimu batize uburezi kandi bahawe akazi ko kwigisha?

Abarimu batize uburezi bahawe akazi mu byiciro byose by’amashuri bazakorera ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa inshuro imwe. Muri icyo gihe, uyu mukozi asabwa kwiga amasomo ajyanye n’iby’uburezi mu gihe kitarenze imyaka ibiri (2) ndetse hakaba hari na gahunda y’amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize.

11. Ese mwamfasha iki kugira ngo ngere aho mwanyohereje ko ingendo zitemewe?

Minisiteri y’Uburezi iri kuganira n’inzego zitandukanye bireba mu rwego rwo gufasha abarimu bashyizwe mu myanya kugera mu Turere bazakoreramo, haba mu buryo bw’ingendo ndetse n’impushya zo kuva mu Karere kamwe ujya mu kandi muri iyi gahunda ya ‘Guma mu Karere’.

12. Ese ababonye imyanya tuzatangira akazi ryari?

Ababonye imyanya/akazi bose barasabwa kuba bageze ku mashuri bahawemo akazi tariki ya 18/01/2021. Abazaba bataruzuza ibyangombwa bisabwa ku Karere kugira ngo umuntu ahabwe ibaruwa y’akazi, na bo barasabwa kugera ku ishuri bitarenze itariki yavuzwe haruguru ariko bakihutira gutanga ibyangombwa muri icyo cyumweru cya mbere, uhereye ku itariki ya 18/01/2021.

13. Ese abacikanywe no gutanga ibyangombwa bisaba akazi, hari andi mahirwe ahari yo kuzinjira mu mwuga wo kwigisha ?

Amahirwe arahari, amakuru ajyanye n’akazi ko kwigisha azakomeza
gutangazwa uko imyanya izajya igenda iboneka.

REB iramenyesha uwaba afite ikindi kibazo, ko yayandikira kuri email teacherplacement@reb.rw bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2021 kugira ngo gisuzumwe, gisubizwe.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    mutubarize kumyanya ya support staff byagenze gute? twaribuze ntabwo tuzi haragendewe kuki ntanubwo turi kuri waiting list badusobanurire abacomptable cyane niho nadepoje kuri A2

  2. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    mutubarize kumyanya ya support staff byagenze gute? twaribuze ntabwo tuzi haragendewe kuki ntanubwo turi kuri waiting list badusobanurire abacomptable cyane niho nadepoje kuri A2

  3. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    mutubarize abacomptable ntabwo twibonye muri support staff hagendewe kuki ko twibuze

  4. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    mutubarize abacomptable ntabwo twibonye muri support staff hagendewe kuki ko twibuze

  5. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    ESE ko abataribonye kuri list yabemerewe gutanga ibyangombwa bagasabwa kujurira nyuma ko ntagisubizo

  6. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    ESE ko abataribonye kuri list yabemerewe gutanga ibyangombwa bagasabwa kujurira nyuma ko ntagisubizo

  7. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    ESE ko abataribonye kuri list yabemerewe gutanga ibyangombwa bagasabwa kujurira nyuma ko ntagisubizo

  8. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    ESE ko abataribonye kuri list yabemerewe gutanga ibyangombwa bagasabwa kujurira nyuma ko ntagisubizo

  9. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    Ariko umwiherero w’bayobozi nuramuka ubaye muri uyu mwaka, kuri agenda bazashyireho IBIBAZO BIRI MURI REG aribyo bigaho gusa naho ubundi REG ifite ibibazo by’ingutu kuva yajyaho, bigatuma ireme ry’uburezi rihazaharira. Murakoze

    1. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
      Uti REG ishinzwe uburezi?Reba ubibajije mu mwiherero?Baguha inkwenene!!!

    2. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
      Uti REG ishinzwe uburezi?Reba ubibajije mu mwiherero?Baguha inkwenene!!!

  10. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    Ariko umwiherero w’bayobozi nuramuka ubaye muri uyu mwaka, kuri agenda bazashyireho IBIBAZO BIRI MURI REG aribyo bigaho gusa naho ubundi REG ifite ibibazo by’ingutu kuva yajyaho, bigatuma ireme ry’uburezi rihazaharira. Murakoze

  11. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    Mwaramutsenez nagizikibazo kubijyanye nishirwa mumyanyayakazi kubantu twagizamanota mirogwirindwi mukabamutaraduhayakazi twaradepoje muri upper primary School anarimuri lower primary bafite nkayomanoto mukakabaha mutubwire nibaturi kuri waiting list tubimenye murakoze

  12. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    Mwaramutsenez nagizikibazo kubijyanye nishirwa mumyanyayakazi kubantu twagizamanota mirogwirindwi mukabamutaraduhayakazi twaradepoje muri upper primary School anarimuri lower primary bafite nkayomanoto mukakabaha mutubwire nibaturi kuri waiting list tubimenye murakoze

  13. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    Ikibazomfitenjyenatsinze ikizame arikobambwirakontarikurutonderwabategerejegushyirwamumyanya byababimezebite?

  14. Ibisubizo ku bibazo 13 byibazwa ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya_REB
    Ikibazomfitenjyenatsinze ikizame arikobambwirakontarikurutonderwabategerejegushyirwamumyanya byababimezebite?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *