Lambert Mende yavuze impamvu yateye umugongo ‘Shebuja’ Joseph Kabila

Sangiza iyi nkuru

Lambert Mende wabaye Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yasobanuye impamvu yateye umugongo ‘Shebuja’, agakurikira Perezida uriho ubu, Félix Tshisekedi.

Mende mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yemeje ko yamaze kuva mu ihuriro rya FCC riyobowe na Joseph Kabila, nk’umuyobozi w’icyubahiro, ajya mu rivuguruye ryatangijwe na Perezida Tshisekedi yise ‘Union Sacrée’ riha ikaze buri wese.

Asobanurira iki gitangazamakuru, Mende yagize ati: “Twafashe iki cyemezo cyo kwihuza n’iri huriro rya guverinoma, mu buryo bwo gushyira iherezo ku bibazo bya politiki, byadindije ibikorwa byihutirwa muri RDC mu mezi menshi.”

Yakomeje agaragaza ko uyu mwuka wa politiki watumye igihugu kitagera ku ntumbero cyari gifite, ku buryo hari hakenewe imikorere mishya muri guverinoma. Ngo ni yo mpamvu na we agomba gutanga umusanzu kuri izi mpinduka ziri kuba ku neza y’igihugu.

Mende asanzwe ayoboye ishyaka CCU (Convention des Congolais Unis). Bivugwa ko abanyamuryango baryo bakiranye yombi iki cyemezo yafashe.

Nyuma y’igihe gito Perezida Tshisekedi agiye ku butegetsi, yasinye amasezerano na Joseph Kabila yo guhuza imbaraga mu miyoborere y’igihugu, binyuze mu mahuriro y’amashyaka ya politiki ya FCC (rya Kabila) na CACH rya Tshisekedi.

Gusa nyuma y’amakimbirane hagati ya bamwe mu bagize FCC n’aba CACH, no kuba yari amaze gusuzuma akabona ko aya mahuriro nta cyo yigeze ageraho bijyanye n’icyo yari yiteze, mu Kuboza 2020, yafashe icyemezo cyo gusesa ubutegetsi bwayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *