Ngo hari udutsiko tw’abantu hanze y’u Rwanda batifuza kubona ubwiyunge bw’Abanyarwanda kandi ngo tukaba ari imbogamizi mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Unit Club ndetse no kuri guverinoma y’u Rwanda nk’uko byatangajwe na minisitiri seraphine Mukantabana, komiseri wungirije ushinzwe ubuvugizi muri Unity Club.
[ad id=”44145″]
Mukantabana yavuze ko utwo dutsiko tw’amacakubiri tugizwe n’amadayimoni y’ingengebitekerezo yo gusenya. Yavuze ko bubaka abo muri utwo dutsiko bo bagasenya ibyubatswe kandi ikim kikaba ari ikibazo n’imbogamizi ku kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ibi minisitiri Mukantabana, ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku bibazo by’impunzi, yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyagaragarijwemo ibimaze gukorwa n’imbogamizi Unity Club igifite. Unity Club akaba ari ihuriro ry’abagore bahoze ndetse n’abakiri ba minisitiri washinzwe n’umufasha wa perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Mukantabana yatangaje ko mu guhangana n’ibi bibazo begera usenya gahoro gahoro bucece. “Intego yacu ni ukumenya usenya n’ikimutera kwangiza ikintu gifite inyungu ikomeye ku gihugu cyageze ku ndiba y’akababaro, ariko gishaka kongera kuvuka bidasubirwaho no kubaka ahazaza heza bidasubirwaho h’urungano ruriho n’uruzaza.”
Yakomeje avuga ko abagore ari abantu bihangana cyane nko kwihanganira ibise igihe cyo kubyara, avuga ko bacengera muri utwo dutsiko dufite imigambi mibi bagahindura umuntu umwe cyangwa babiri bakemera gufatanya nabo mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro.
[ad id=”44145″]
Visi perezida wa Unity Club akaba na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Monique Nsanzabaganwa, avuga ko abagize Unity Club nk’Intwararumuri bamurikira rubanda kandi bafite uruhare rukomeye bagomba kugira mu kubera urugero rwiza abandi aho batuye. Yongeyeho kandi ko ari ababyeyi baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kuri uyu wa Kane akaba ari bwo hatangiye Ihuriro rya 9 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri,umuryango ubumbiye hamwe abagize guverinoma,abigeze kuyibamo hamwe n’abo bashakanye basaga 150. Unity Club ikaba ari umuryango uharanira gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda hamwe n’ubunyarwanda washinzwe mu 1996 kuri uyu wa kane ukaba wizihizaga imyaka 20 umaze ushinzwe.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



