Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu bitaro 2 byo ku rwego rw’akarere ka Gasabo kamwe mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali.
Ibi Bitaro bifite uburambe bukabakaba imyaka 10, byubatswe ahagana mu 2006 ku nkunga ya Leta y’Ububiligi bubinyujije mu kigo mpuzamahanga cy’Ububiligi gishinzwe gutera inkunga mu bya tekiniki BTC [ Coopération Téchnique Belge ] ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Nk’ibindi bitaro byinshi mu Rwanda usanga hari serivisi zidatangwa neza ku mpamvu zitandukanye kimwe na byinshi umuntu atabura kwishimira cyane ko burya baca umugani mu Kinyarwanda ko nta byera ngo de!
Ko kandi ngo “Umukobwa aba umwe agatukisha bose” no kwa muganga naho si mu ijuru ku buryo umuntu yahabura ikosa rimwe cyangwa abiri “ ikingenzi ni uko bishakirwa umuti mu nzira zuzuzanya n’amategeko.
Ibi nk’umwanditsi ndabivuga nkurikije ko serivisi zo kwa muganga ari serivisi ziba zisaba kwitanga birenze kabone n’ubwo amategeko n’amabwiriza agenga umwuga w’ubuganga yakurikizwa gute ibikorerwa kwa muganga bisaba ubwihangane butareberwa mu mushahara.
Ibi nyakubahwa Perezida wa Repubulika aherutse kubigarukaho aho yibukije abashinzwe abakozi bo muri serivisi z’ubuzima ko bakwihutisha kuvugurura imibereho n’ubuzima bwa Muganga kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza nabo badasigaye inyuma mu mibereho usanga ibabaje.
[ad id=”44145″]
1.Kirazira kikaziririzwa kubonana umukozi wa Kibagabaga telefoni ngendanwa mu masaha y’akazi
Inkuru yabaye kimomo ubwo ku mbuga nkoranyambaga hafi ya zose mu Rwanda hacicikanagaho itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kibagabaga, Bwana Dr Mbitse Semanza Vianney, ryiyama umukozi uwo ari we wese uzafatanwa telefoni mu masaha y’akazi atayibikije mu tubati tw’umuyobozi ko azahita yirukanwa nta mpaka.
Muri make uyu muyobozi asa nushaka kugira inama abakozi b’ibitaro ko bajya basiga telefoni zabo mu rugo kuko kwitwaza ko bazajya bazifata mu karuhuko ka saa sita asa n’uwirengagiza ko kwa Muganga bidashoboka [nubwo bitabujijwe ].
Kuko hari abashobora kubibona nkaho abakozi bajya babona saa sita zigeze maze bagasohokera rimwe bajya muri pause no kuvugira ku ma telefoni yabo, aha uhita wibaza niba n’uzaba ari kubaga cyangwa kubyaza azabihagarika akajya kureba uko abana n’urugo biriwe!
[ad id=”44145″]
2.Ikitwa customer care abakoresha bamwe bakitiranya no gusuzugura amategeko n’abakozi
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yavuganaga n’uyu muyobozi wungirije w’ibitaro, Bwana Dr Mbitse Semanza Viannye yemeje iby’aya mabwiriza akakaye ariko ahita abihirikira kuri Minisitiri w’Ubuzima.
Avuga ko itangazo ubwaryo rivuga ko ari amabwiriza Minisitiri w’Ubuzima, Madame Dr Diane Gashumba yasize abahaye ubwo yaremeshaga inama abakozi b’ibi bitaro ku wa 26 Ukwakira 2016.
Ibi kandi ngo byaje guhabwa umugisha n’akanama k’ubuyobozi [ Conseil d’Administration ] hamwe n’akanama gashinzwe imari [ Maganement Committee ] y’ibitaro, gusa uyu muyobozi nawe wumva asa nusobanura ibyo nawe atemera kuko yahise adusaba kuzaza mu cyumweru gitaha akatuganiriza birambuye kuri iyi ngingo kandi twamwemereye kuzajyayo.

Iyo uganiriye n’abakozi bafatiwe izi ngamba usanga bamwe bibaza ibibazo byinshi birimo ibi bikutikira:
- Ese na Minisitiri Madame Diane twari twizeye ko aje guhindura ibintu tugakorera mu mwuka w’ubwisanzure no kutwubaha nk’abaganga nawe n’uku aje koko?
- Ese bararebye basanga ibipfa byose hano mu bitaro byicwa na terefoni y’abakozi bakoramo?
- Ese umwana wanjye niyangizwa n’umukozi cyangwa umwana wanjye agakora impanuka ari ku ishuri nkuko yanarwarirayo, ubwo amaherezo azaba ayahe ngo nanjye ndaha mu bitaro nk’infungwa iwanjye bidogera !
- Ese ubundi uwajya muri pause ko yaba agiye kuruhuka yaba agiye gusakuriza abantu muri Canteen cyangwa!
- Ese abaganga bo ntibarebwa n’Itegekonshinga ryemerera buri munyarwanda ubwisanzure ku buzima bwe bwite cyangwa abakozi bo kwa muganga ntibagengwa na status igenga abakozi n’umurimo mu Rwanda ifata abakozi kimwe kuko ibi bibaye byakabaye ku Rwanda rwose bitibasiye bamwe?
.None se Umukuru w’Igihugu yaba ashaka ko abaganga barushaho kumererwa neza ariko bakaguma inyuma mu iterambere ry’igihugu ? Ariko abantu ntibazi ko ikoranabuhanga ari ikintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ?
Ese umukozi wo kwa muganga agiye mu bwiherero agasangamo umuntu akamuhohotera akabura uko atabaza byagenda gute ko kwa muganga hagenda benshi kandi bagenzwa na twinshi ,tuvuge se ko ntawaza ashaka no kugirira nabi umukozi iyo telefoni bamubuza gutwara ikamutabara cyangwa ikamuburira?
[ad id=”44145″]
4.Icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bubivugaho
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi w’akerere ka Gasabo, Bwana Stephen Rwamurangwa yabajijwe iby’iyi nkuru maze atangaza ko ari twe ayumvanye bwa mbere ngo cyane ko abanyamakuru aribo bajyaga bakunda kumuha amakuru.
Ati “Ahubwo musigaye muntenguha ntimumpe amakuru ku gihe“ !
Asa nutangajwe n’icyo cyemezo ariko nawe yabaye nkuwibaza koko niba imikoreshereze ya telefoni mu buryo budakwiye mu kazi n’ubwo hataba kwa muganga itatera ikibazo, ko ariko kuzibambura byaba ari ugukabya.
Gusa kimwe n’ahandi imitangire ya serivisi itanoze ikwiye kuganirwaho mu rwego rwa disipiline no guhana ba gatozi babonetseho amakosa.
Mayor Rwamurangwa yamaganiye kure kubuza abantu gutunga amatelefoni yabo mu kazi kandi asezeranya ko agiye gukurikirana icyo kibazo mu maguru mashya.
Ibi rero bisa nibitumvikana ukuntu umuntu yakwakwa telefoni ye ngo nuko ari mu kazi mu gihe telefoni isa niyahujwe n’ubuzima busanzwe bwa rubanda nkaho bivugwa ko byatera umutekano muke mu bakozi mu gihe batajya bamenya amakuru yo mu rugo n’ibindi bisa n’ibyo bijyanye n’imibereho yabo bwite ndetse nabo bashinzwe kuvura.
Mu gihe twandikaka iyi nkuru twashatse kumenya icyo Minisitiri w’Ubuzima Madame Dr Diane Gashumba wigeze no kuyobora ibi bitaro bya Kibagabaga abivugaho, cyane ko iyi myanzuro yose nawe imwitirirwa ntiyafata telefoni yacu ndetse ntihanabayeho gusubiza ubutumwa bugufi SMS yohererejwe.
Uwari Minisitiri w’ubuzima Madame Agnes Binagwaho yari azwiho udushya twinshi, gusa benshi bakamushimira kuba yari mu bayobozi bake bakoreshaga Twitter cyane aganira n’abaturage n’abakozi, umusimbuye we akaba ahereye kuri aba baganga ba Kibagabaga ababuza uburenganzira bwabo kuri telefone.
[ad id=”44145″]
5.Birakwiye ko Leta ihaguruka ikigisha abayobozi b’ibigo kubaha abo bayobora
Iyo urebye akababaro ka bamwe mu bakozi bakorera ibigo bya Leta bahorana kubera gukandamizwa n’ababayobora wibaza koko niba Minisiteri y’abakozi n’umurimo hari icyo ijya ikora kuri iki kibazo bikakuyobera .
Leta kandi ihora yiyama abakoresha bashora Leta mu manza zidashinga nkaho uyu muyobozi azirukana umukozi kubera ngo amusanganye telefoni hakibazwa aho uru rubanza azarukwepera cyangwa aho azahera aburana hakayoberana.

6.Bibiliya iravuga ngo “Bahekesha abandi imitwaro nabo batatinyuka gukozaho imitwe y’intoki”
Ibi ni ibyagiye byibazwaho na benshi nyuma yo kubona iri tangazo bavuga ko nawe ubwe atabasha gukora akazi umunsi wose telefone yayifunze cyangwa yayisize muri ako kabati.
Ko bita ku bidasobanutse aho kwita ku bakozi babaha uduhimbazamusyi baba bakoreye, hamwe na hamwe abayobozi b’ibitaro ngo usanga batanashaka kuvuga kuri iki kibazo, ko ukibajije usanga akomye rutendero, bakamukangisha kumwirukana.
Hibazwa ibi kibazo? Ese ubu uwajya mu biro by’uyu muyobozi w’ibitaro yasanga za mudasobwa zizimije cyangwa smartphone ye yayishyize mu kabati?
Mu kabati cyangwa amadosiye y’abakozi se yasangamo amabaruwa angahe yihanangiriza abakozi kubera kurangarana abarwayi bitewe na telefoni ngendanwa?
Ese uwazareka uyu muyobozi nawe agatanga urugero akajya asiga telefoni ye kuri reception maze abandi nabo bagakurikiraho ?
Gusa nta byacitse kuko ibi bibaye ku bitaro bya Kibagabaga ariko bizabe isomo abantu bayobora abakozi bahabwe amahugurwa y’uko ubuyobozi bwiza bugomba kugera kuri bose nkuko u Rwanda ruhora rutsinda ibitego by’imiyoborere myiza nabayobora abakozi bajye bamenya ko abakozi mbere ya byose ari abanyarwanda cyangwa se ari n’abantu kandi bigenga.
6.Uwakomye urutso akoma n’ingasire kandi wa mukobwa uba umwe…yamaganirwe kure
Inshingano zacu nk’itangazamakuru si ukuvuga byacitse byakozwe n’abaganga gusa aho bibaye ngombwa tunarengera abaganga ariko nabo bajye bisubiraho uko batanga serivisi, bamenye ko igihugu kibategerejeho byinshi kandi aho u Rwanda rugeze nta ko abatuvura badakora ngo tumererwe neza !
Nyamara nubwo twandika ibi byose ntawabura kunegura abakozi bo kwa muganga ubona kenshi baba bakorana umwete muke kandi bagomba kubungabunga ubuzima bw’abantu.
Yego usanga n’ababagana atari shyashya kenshi usanga hari ubwo aba bakozi nabo bahohoterwa ariko na none nta nduru ivugira ubusa.
Hari ubwo usanga uyu muyobozi nawe yaravuze aya sarukondo abakozi barigize intakoreka nkaho batazi ikiba cyabajyanye ku kazi.
Gusa ibi byose ntibyaba intandaro y’imyanzuro rukukumbasayo yatuma abantu babangamirwa kugeza aka kageni kuko no hirya y’akazi k’ubuganga ubuzima bushobora gukomeza kandi isi turimo irihuta sinumva rero niba abaganga bazibera kuri Mars ya Kibagabaga ntibamenye ibibera ku isi.
Uyu muyobozi ubw’abandi bari kujyana n’igihe bubaka ibikorwa remezo birimo no kuzana za murandasi zihuta ku kazi no gushyiraho Cybernet-rooms hamwe n’amasomero abakozi bakiyungura ubumenyi we aracyahuzagurika abuza abakozi no kwirwanaho bamenya ibibera ahandi ku gihe ku bushobozi bwabo buke baba bishatsemo.
Ibyo wakora byose jyumenya ko kunezeza umukozi aribyo bizatuma yakira na wa mukiliya neza.
Kereka niba abayobozo babo bashaka ko stresses zibamarira ku icumu kandi icyo nacyo cyaba ari ikibazo, kuko habaho n’indwara ziterwa no kwigunga.
Ariko umwana azatunga Telefoni igendanwa ku ishuri muganga abe ariwe usigara inyuma ! Koko ibi si agahomamunwa (ibi ni ibikomeje kwibazwaho na benshi).
[ad id=”44145″]
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David E.Marshall /Bwiza.com (Kigali)


