Imibare itangazwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye yerekana ko isi igeze mu bihe bikomeye, ikibazo cy’ubushomeri kiri mu bikomeje kuza imbere mu byo isi ihanganye nabyo.
By’umwihariko ku Rwanda, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza ko abanyarwanda 13.2% by’abagejeje ku myaka yemererwa gukora akazi kuri ubu bari mu bushomeri, iyi mibare yatangajwe mu kwezi kwa gatandatu mbere y’uko kaminuza zitandukanye zisohora abandi bakandida bashya basanga bagenzi babo ku isoko ry’umurimo.
[ad id=”44145″]
Kuri ubu mu gihugu cya Nigeria haravugwa ubushomeri bukabije aho abantu ibihumbi 700 bose badepoje ku kazi ahantu hari hakenewe abakozi 500 gusa, ibi kandi ngo ni bimwe mu bituma iki gihugu gikomeje guhura n’ihungabana ry’ubukungu ndetse bamwe mu rubyiruko bagahitamo kwihuza n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram urwanya leta ya Nigeria.
Muri aba bantu basabye akazi, abarenga 200 bafite impamyabumenyi z’ikirenga (Phd)
Iguhugu cya Nigeria kivuzwemo ibi bibazo bw’ubushomeri mu gihe kibarirwa mu bihugu bikize ku mugabane w’Afurika, icyakora kuri ubu iki gihugu gishobora kuba kiri mu bihe bibi bw’ubukungu.
Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu muri Nigeria yerekana ko kuri ubu abaturage 13% bari mu bushomeri bukabije, gusa abatuye iki gihugu bemeza ko iyi mibare ishobora no kuba irenga cyane.
Ikibazo cy’ubushomeri n’imishahara idahagije si umwihariko k’u Rwanda n’Afurika, iki ni ikibazo gihangayikishije isi yose, inama itangwa ku bashomeri ikomeza kuba iyo kwihangira imirimo, icyakora ibi bihura n’imbogamizi y’igishoro.
[ad id=”44145″]
By’umwihariko mu Rwanda, hashyizweho uburyo butandukanye bugamije kurwanya ubushomeri, Ikigo BDF ni kumwe mu bundi bufasha leta yashyizeho bufasha urubyiruko kubona inguzanyo yabafasha kwihangira imirimo ibyara inyungu ikanatanga akazi ku bandi bashomeri.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


