img-20210116-wa0018.jpg

Padiri Twagirumukiza Herménégilde warangwaga n’urukundo yashyinguwe (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Padiri Twagirumukiza Herménégilde yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 mu irimbi ry’Abapadiri rya Cathedrale ya Butare.

Kumushyingura byabanjirijwe na Misa yo kumusezeraho yayobowe na Musenyeri wa diyoseze gatolika ya Butare, Philippe Rukamba. Ni umuhango wakozwe mu buryo bwihariye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.Isanduku irimo umurambo we ntabwo wigeze izanywa mu kiriziya.

Mu gitondo cyo kuwa 13 Mutarama 2021, ni bwo Diyosezi Gatolika ya Butare yatangaje ko Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana azize indwara ya Coronavirus.

Yitabye imana afite imyaka 90 y’amavuko kuko yavutse ku itariki ya 11 Gashyantare 1931, avukira i Mata mu Karere ka Nyaruguru.

Musenyeri Rukamba yavuze ko Twagirumukiza mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo ndetse no kwita ku bari mu bibazo .

Ati: “Mu myaka 60 yamaze ari Umusaseridote yabaye umuntu w’Imana aba Umukristo w’abantu bose. Yafashije abantu benshi ari abakristu, ari ababaga muri Paruwasi zose yagiye akoreramo, ari abo yigishije, ari abo bagiriye inama zatumye bifasha bo ubwabo.”

Paidiri Twagirumukiza yize amashuri abanza kuva 1940-1946 i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru; ayisumbuye ayiga i Kabgayi mu 1946-1952, yiga no mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva 1953-1961.

Mu kumusezeraho hagarutswe ku mirimo yakoze irimo ko akimara guhabwa ubupadiri ku wa 23 Gicurasi 1961, yahise yoherezwa muri Paruwasi ya Kansi aho yabaye Padiri wungirije.

Mu 1962-1995 yoherejwe mu Burundi aho yahawe ubutumwa bwo gufasha impunzi z’Abanyarwanda zari zarahahungiye, nyuma yaho agaruka mu Rwanda aba umuyobozi wa Collège Christ-Roi y’i Nyanza kuva 1995-2001.

Mu 2001-2008 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ngoma; mu yabaye 2008-2012 aba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rugango; 2012-2013 akomereza ubutumwa muri Paruwasi ya Byiza aho yari Padiri wungirije ariko anaruhuka.

Mu 2013-2018 yagiye gutura mu Iseminari Nto ya Butare ku Karubanda anivuza; naho mu 2018-2021 yari atuye mu rugo rukuru rw’Umwepiskopi aruhuka kandi yivuza.

Mu bundi butumwa yakoze yabaye Omoniye wa Gereza ya Karubanda afasha imfungwa mu bijyanye n’ubuzima bwa roho.

Padiri Twagirumukiza Herménégilde yanditse ibitabo birimo icyitwa Urubanza rw’Imana n’Impunzi yandikiye mu Burundi; yandika n’ikindi cyitwa Komerwa yombi warakomorewe agarutse mu Rwanda.

img-20210116-wa0018.jpg
img-20210116-wa0016.jpgMusenyeri Mbonyintege na Filipo Rukamba
img-20210116-wa0015.jpg
img-20210116-wa0014.jpg
img-20210116-wa0013-2.jpg
img-20210116-wa0011.jpg
img-20210116-wa0010.jpgIrimbi rishyingurwamo abapadiri kuri Katedarali ya Butare
img-20210116-wa0009.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Padiri Twagirumukiza Herménégilde warangwaga n’urukundo yashyinguwe (Amafoto)
    Imana imwakire mubayo asanze uwoyemeye ngo bibanire ibihe byose RIP.

  2. Padiri Twagirumukiza Herménégilde warangwaga n’urukundo yashyinguwe (Amafoto)
    Imana imwakire mubayo asanze uwoyemeye ngo bibanire ibihe byose RIP.

  3. Padiri Twagirumukiza Herménégilde warangwaga n’urukundo yashyinguwe (Amafoto)
    ndashaka umukobwa munini winsome utari mugufi

  4. Padiri Twagirumukiza Herménégilde warangwaga n’urukundo yashyinguwe (Amafoto)
    ndashaka umukobwa munini winsome utari mugufi

  5. Padiri Twagirumukiza Herménégilde warangwaga n’urukundo yashyinguwe (Amafoto)
    ndashaka umukobwa munini winsome utari mugufi

  6. Padiri Twagirumukiza Herménégilde warangwaga n’urukundo yashyinguwe (Amafoto)
    ndashaka umukobwa munini winsome utari mugufi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *