Kuri uyu wa 16 Mutarama 2021, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yashyize ahagaragara imyambaro abakinnyi bayo bazambara mu irushanwa rya CHAN y’umwaka w’2020.
Impaka zabaye nyinshi ubwo hagagaraga umwe muri iyi myambaro (umupira), w’umukinnyi Kwizera wahawe nimero 23, wari wanditseho ijambo “Rwanda” ryasibwe, risimbuzwa ‘Kwizera’ ariko aya magambo yombi akomeza kugaragaraho.
Iyi foto y’ikipe yose igaragaza ko umuzamu Kwizera Olivier ari we uzambara uyu mupira
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhererekanya ifoto y’uyu mupira.
Umunyamakuru Angeli Mutabaruka ku rubuga rwa Twitter ati: “#Amavubi ko asekeje!!! Bari kubabeshyera ko bahanaguye igihugu bandikaho amazina y’abakinnyi…” Ubu butumwa yabumenyesheje inzego n’abafite mu nshingano ziporo mu Rwanda.
Ku rubuga rwa Facebook rwa Radio/TV 10, bagize bati: “Nimundebere iyi jersey y’amavubi, ibi birakwiye koko?…”

Umunyamakuru w’iki gitangazamakuru, wiyise Faustinho Simbigarukaho, na we ati: “Imyambaro Amavubi azakinisha muri #CHAN2021 basibye ahanditse Rwanda….”, hanyuma akomoza no ku myambaro abakinnyi b’iyi kipe bagiye muri Cameroon bambaye bivugwa ko yaguzwe akayabo k’amafaranga, ati: “ubura ayo kugura jersey ukagura ibitenge”
Ubu butumwa bwose bwagiye butangwaho ibitekerezo byinshi bitandukanye, byiganjemo abanenga imigaragarire y’uyu mwambaro n’indi yose bivugwa ko Amavubi yayambaye kuva mu mwaka w’2017.
Muri iri rushanwa riri kubera muri Cameroon ryatangiye ejo hashize, Amavubi arakina n’ikipe y’igihugu ya Uganda, kuri uyu wa 18 Mutarama 2021.


