Tumaze iminsi ine dufungiwe mu rugo, ibiribwa byadushiranye_Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Bobi Wine uvuga ko nyuma yo kumara iminsi ine ufungiwe n’abasirikare mu rugo rwawo, ubu ibiribwa byamaze kuwushirana.

Ni ubutumwa bumaze gutangarizwa ku rubuga rwa Twitter rw’uyu munyapolitiki wari umaze iminsi ikabakaba ibiri acecetse. Ati: “Iminsi ine irashize abasirikare bagose urugo rwacu, bafungiye umugore wanjye nanjye mu rugo rwacu.”

Akomeza ati: “Ibiribwa byadushiranye, ejo ubwo umugore yajyaga mu isambu gushaka ibiribwa, yasubijwe inyuma, abasirikare bari mu rugo rwacu baramuhohotera.”

Tariki ya 15 Mutarama 2021 ni bwo Bobi Wine yatangaje ko abasirikare bagose urugo rwe, nyuma y’aho yari amaze gutangaza ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ni mu gihe ku munsi wakurikiyeho, Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Museveni yatsinze ku majwi 58.64, Bobi Wine agira amajwi abarirwa muri 34%.

Bivugwa ko kuba abasirikare baragose urugo rwa Bobi Wine, ari ukugira ngo bakumire imyigaragarambyo byakekwaga ko ishobora kuba nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, mu gihe bigaragaye ko uyu mukandida yatsinzwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Tumaze iminsi ine dufungiwe mu rugo, ibiribwa byadushiranye_Bobi Wine
    Afurika ni umugabane usekeje kandi uhora uteye amatsiko.Niyo mpamvu abazungu bahora bifuza kuza kuwutemberaho!

  2. Tumaze iminsi ine dufungiwe mu rugo, ibiribwa byadushiranye_Bobi Wine
    Afurika ni umugabane usekeje kandi uhora uteye amatsiko.Niyo mpamvu abazungu bahora bifuza kuza kuwutemberaho!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *