Pasiteri Majyambere wari uyoboye Itorero Umuriro wa Pentekote yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Majyambere Joseph uri mu batangije Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, akaba yari anariyoboye, yitabye Imana kuri uyu wa 17 Mutarama 2021.

Amakuru y’urupfu rwe Pasiteri Majyambere yemejwe n’umuryango we, aho yapfiriye mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge bivurirwamo abanduye icyorezo cya Covid-19.

Umuturanyi we yagize ati: “Hari hashize icyumweru bamujyanye i Kanyinya, bamukurayo, bamushyira kuri biriya bitaro bya Nyarugenge, ni ho yari amaze iminsi ari. Ejo yari yagaruye agatege, yatangiye kurya nyine ubona ameze neza, uyu munsi nyine biranga.”

Mu buhamya yagiye atanga, Pasiteri Majyambere mu makimbirane akomeye n’abayobozi bakuru ba ADEPR yavuze uburyo yagiye atoterezwa muri iri torero ataritandukanya naryo, ngo yigeze no gufungwa azira ubusa, bigera aho anagambanirwa ngo yicwe.

Intandaro ni uko ubwo mu 2001 iri torero ryashyiragaho impinduka mu mitangire y’igaburo ryera, we na bagenzi be banze kujya barinywera mu dukombe, kuko ngo binyuranyije n’ibyo Bibiliya ivuga.

Icyo gihe we n’abayoboke benshi b’iri torero bigumuye, batangije iri ry’Umuriro wa Pentekonte, rifite icyicaro gikuru muri Kibagabaga w’Akarere ka Gasabo.

Yasabye abavugabutumwa bigamba gukiza ubumuga, ko bajya i Gatagara gufasha Leta

Mu butumwa bwamagana abavugabutumwa bigamba ko bafite ubushobozi bwo gukiza abafite ubumuga, Pasiteri Majyambere yigeze kuvuga ko babaye babufite, bakabaye bajya mu kigo cya Gatagara cyita ku bafite ubumuga, bagafasha Leta kubakiza.

Ati: “Niba koko hari ufite ubwo bushobozi, ni kuki atafasha Leta ngo avure Abanyarwanda dufite babana n’ubumuga? Niba hari ubishoboye, nabikore abe intwari y’igihugu.”

Pasiteri Majyambere wagereranyije aba bavugabutumwa n’abatekamutwe, yavuze ko niba koko bakiza abafite ubumuga, bakabaye batanga imyirondoro yabo. Ati: “Kuvuga ibihuha bitagira icyo bishingiraho ntacyo bimaze. Aba bahanga mu kuvura ababana n’ubumuga, bazerekane uwo babuvuye.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Pasiteri Majyambere wari uyoboye Itorero Umuriro wa Pentekote yitabye Imana
    Ubuhamya bw’uyu mu Pasteur burumvikana kandi ni ukuri kumvikana kandi gufatika atari ukuba inyemera gato (ibihuha).

    Murakoze cyane bavandimwe.

  2. Pasiteri Majyambere wari uyoboye Itorero Umuriro wa Pentekote yitabye Imana
    Ubuhamya bw’uyu mu Pasteur burumvikana kandi ni ukuri kumvikana kandi gufatika atari ukuba inyemera gato (ibihuha).

    Murakoze cyane bavandimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *