Dore pozisiyo nziza wakoramo imibonano mpuzabitsina ukabasha gutera inda umugore wawe

Sangiza iyi nkuru

Iyo benshi bakora imibonano mpuzabitsina bishimisha bahitamo uburyo(position) ubwo ari bwo bwose bumva bubanogeye bitewe naho bari, ariko ku mugabo ushaka gutera inda si iyo ariyo yose yifashisha.
Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Marilyn Glenville, mbere na mbere avuga ko pozisiyo wakoresha yose ariko umugore wawe atari mu gihe cy’uburumbuke waba ukorera ubusa, atabsha gusama.
Gusa na none akavuga ko pozisiyo nziza ifasha gutera inda ari iyo umugore aba agomba kuryama agaramye maze umugabo akaba ari we ujya hejuru, agatera akabariro amuri hejuru.
Asobanura kandi ko mu gihe umugabo ari hejuru y’umugore, igitsina cye cyinjira nta nkomyi kikagera kure mu nda ibyara y’umugore iba ifungutse neza, bigatuma cyegera umuyoboro uboneza ku ntanga ngore, maze mu gihe cyo gusohora k’umugabo bigatuma intanga ze zihuta zisanganira intanga ngore, bigahura bigakora urusoro ruzatanga umwana.
[ad id=”44145″]
Ibi ngo bitandukanye n’ubundi buryo bunyuranye bwo gukora imibonano mpuzabitsina; nko kuba umugore yajya hejuru y’umugabo, kwicara cyangwa se guhagarara, kuko ubu buryo bwo bushobora gukora umupaka ubuza intanga ngabo inzira yo kujya guhura n’iy’umugore, aho zitisanzura mu rugendo rwazo zijya gutera inda, aha ngo akaba ari na ho usanga kenshi izi ntanga ngabo zangirika zikameneka hanze y’inda ibyara.
Icyo gihe ngo inda ibyara yakira neza intanga ngabo ikanazihamana mu gihe umugore aryamye agaramye, bityo ngo na nyuma y’imibonano, izi ntanga zakiriwe n’inda ibyara zishobora kubonekamo itanga umusaruro, mu gihe izatambutse mbere zaba zahuye n’inzitizi ituma zidashyikira intanga ngore.
Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Dailmaily kibi9tangaza ngo indi pozisiyo avuga ni iy’uko umugabo yaturuka inyuma y’umugore bapfukamye nabyo byatanga umusaruro, ariko bikaba mu gihe umugabo asumba umugore gusa, kuko bifasha umugabo kuboneza neza mu nda ibyara y’umugore aho umuyoboro wayo uba usa n’ucuramye bityo akinjira neza kandi intanga zikihuta, mu gihe iyo bareshya ngo umuyoboro w’inda ibyara uba utambitse, bityo umugabo yasohora intanga ntizive aho ziri ngo zijye gushakisha aho ingore iri.
[ad id=”44145″]
Gusa na none ibi ntibyakuraho ko umugabo aba anagomba gutera akabariro anagamije gushimisha umugore we, nawe akamugeza ku ndunduro y’ibyushimo. ku bagabo ikintu cy’ingenzi bakagombye kwitaho cyane ni uko umugore agera aho yumva uburyohe burenze atari uko bahatirije nkuko bikunze kugenda ku bagabo muri rusange.
Biroroha cyane ku bagabo kugira ngo arangize iyo akora imibonano mpuzabitsina kabone niyo yaba adakunda uwo barimo bayikorana, ni nayo mpamvu rero mu gihe anatera akabariro muri iri pozisiyo afite intego yo gutera inda aba anagomba kurindira umugore bakarangiriza rimwe.
Niba uri umugabo cyangwa umugore usoma iyi nkuru ntiwibwire ko gutwita cyangwa gutera inda ari pozisiyo gusa, kuko ushobora kuba warabuze urubyaro gusa inama twakugira ni iyo kugana muganga, ashobora no kukugira inama abanje kugupima akamenya uko umubiri wanyu uhagaze.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *