biden.jpg

Perezida Biden yategetse abubaka urukuta rutandukanya US na Mexique kubihagarika

Sangiza iyi nkuru

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), Joe Biden yategetse ko abatangiye kubaka urukuta rutandukanye iki gihugu na Mexique babihagarika, kuko ngo byaba ari ugusesagura amafaranga.

Yafashe iki cyemezo nyuma y’amasaha make amaze kurahirira kuyobora iki gihugu, asimbuye Donald Trump wazanye igitekerezo cyo kubaka uru rukuta.

Perezida Biden yavuze ko uru rukuta ntacyo rwafasha, ndetse ko “nta musoro w’Umunyamerika uzongera gukoreshwa mu kurwubaka.” Akomeza ati: “US ifite uburenganzira n’inshingano zo kurinda imipaka yayo ibyayihungabanya, ariko kubaka urukuta runini nk’uru ku mupaka wose wo mu majyepfo ntabwo ari igisubizo gihamye.”

biden.jpg Biden abona gukomeza kubaka uru rukuta kwaba ari ugusesagura amafaranga y’Abanyamerika

Abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mexique, Marcelo Ebrard bishimiye iki cyemezo cya Biden, we agira ati: “Mexico yishimiye ishyirwa ku iherezo ryo kubaka urukuta, gahunda ifasha abinjira ba DACA n’inzira igana ku bwenegihugu bubiri.”

DACA (Deferred Action for Childhood Arrivals) ni politiki yemerera abantu bimukiye muri US ari abana, guhabwa uburenganzira nk’ubw’abenegihugu burimo guhabwa akazi.

Kubaka urukuta rutandukanye US na Mexique ni igitekerezo Donald Trump yazanye agambiriye gukumira umubare munini w’abimukira baturuka muri Mexique, bakinjira muri US mu buryo butemewe.

Ni umwe mu mishinga yari afite ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2016, wagombaga gutwara ingengo y’imari y’amadolari ya Amerika arenga miliyari 21, agera kuri miliyari 10 yagombaga kuva mu ngengo y’imari igenerwa igisirikare cy’igihugu gifite inshingano yo kurinda imipaka ya US.

Nyuma y’aho Perezida Biden afatiye iki cyemezo, ntabwo bizwi niba koko iyubakwa ry’uru rukuta rirahagarara burundu, cyangwa se niba rizasubukurwa. Byitezwe ko Inteko Ishinga Amategeko ya US izabanza kubyigaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *