uwamariya.jpg

Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Cavendish muri Uganda, Prof. John F. Mugisha, kuri uyu wa 21 Mutarama 2021 yagaragaje ukutavuga rumwe n’inzego nka Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (HEC), zivuga abarangije amasomo muri iyi kaminuza batemerewe guhabwa akazi.

Ni nyuma Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa HEC batangaje ko abanyeshuri barangije amasomo muri iyi kaminuza batagomba guhabwa icyangombwa gihwanye n’impamyabumenyi bakuye muri iyi kaminuza (Equivalence), kibaha uburenganzira bwo gusaba akazi.

‘Equivalence’ ni icyangombwa gihabwa umunyeshuri w’umwenegihugu warangije amasomo mu mahanga. Agihabwa kugira ngo acyifashishe asaba serivisi zirebana n’ibyo yize nko gusaba akazi.

Tariki ya 7 Mutarama 2021, ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, yavuze ku banyeshuri bize muri Cavendish, batahawe Equivalence, bamwe muri bo bitabaje inzego nk’Inteko Ishinga Amategeko n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kugira ngo “zibarenganure”.

Dr. Uwamariya yagize ati: “Byumvikane ko nabo tudashobora tudashobora kubaha Equivalence mu gihe bize muri kaminuza idafite ibyangombwa. Ahubwo twabasabye ko begera kaminuza zigisha uburezi, zikabafasha kuzuza ibisabwa.”

uwamariya.jpg Dr. Uwamariya (hagati) yasobanuye ko abize Cavendish batahabwa ‘Equivalence’ mu gihe iyi kaminuza idafite ibyangombwa bya burundu

Mu Kuboza 2020, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje yatangarije Igihe ko abize muri Cavendish bahawe icyangombwa cy’agateganyo cyitwa ‘Recognition of Academic Qualification’ mu mwanya wa ‘Equivalence’ kuko iyi kaminuza itarabona ibyangombwa bya burundu biyemerera gukora.

Yagize ati: “Nk’uko bigaragara HEC yabahaye iki cyemezo cyitwa Recognitation of Academic Qualification kuko yabonaga ko bize kandi nk’uko byanditse kuri iki cyemezo, Kaminuza bizeho ikora mu buryo bw’agateganyo, bivuga ko itarabona uburenganzira bwa burundu. Ntituzi impamvu itabubona, umunsi yabubonye tuzabaha Equivalence.”

rose.jpg Dr. Mukankomeje na we yemeza ko Cavendish idafite ibyangombwa biyemerera gukora mu buryo bwa burundu

Dr. Mukankomeje yongeyeho ko HEC ifite ibaruwa yo muri Kamena 2020 ituruka mu rwego rwa Uganda rushinzwe amashuri makuru na za kaminuza, NCHE (Uganda National Council for Higher Education), igaragaza ko Cavendish idafite ibyangombwa bya burundu biyemerera gukora.

Amategeko agenga imikorere ya kaminuza atandukanye

Mu ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Cavendish (BWIZA ifitiye kopi), yahakanye ibyo kuba ibyangombwa yahawe bitayemerera guha abanyeshuri ibyangombwa byatuma bahabwa akazi.

Iragira iti: “Havuzwe ibitari ukuri ko CUU (Cavendish) itemerewe gukora muri Uganda, bityo ibyangombwa itanga bitemewe mu Rwanda.”

Kaminuza ya Cavendish ivuga ko “ukuri” ari uko izwi muri Uganda, ikaba yarahawe ibyangombwa biyemerera gukora mu 2008, ikaba yemerewe gutanga amasomo ayemerera gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi mpuzamahanga. Iti: “Ibyangombwa bya CUU yabihawe n’Inama y’Igihugu ya Uganda ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza.”

Iyi kaminuza isobanura ko MINEDUC na HEC zidasobanukiwe neza ibyangombwa yahawe, kandi uburyo u Rwanda ruhamo kaminuza ibyangombwa bizemerera gukora busa n’ubwihariye ngo kuko “muri Uganda no mu bindi bihugu byinshi, atari ko bigenda.” Ivuga ko muri Uganda no mu bindi bihugu byinshi, kaminuza iyo itangiye gukora, ihabwa icyangombwa cy’agateganyo kandi ngo ibyo ntibibuza abayirangijemo amasomo guhabwa akazi; bitandukanye n’uko bikorwa mu Rwanda.

dr_mugisha.jpg Prof. Mugisha uyobora Cavendish avuga ko amategeko agenga imikorere ya kaminuza mu Rwanda atandukanye n’ayo muri Uganda

Cavendish ivuga ko Umuyobozi Mukuru wa HEC, yasuye Uganda mu 2018, anyurwa n’uko ibyangombwa bihabwa kaminuza zo muri Uganda kubera ko ngo “bwemerwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga’.

Mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bize muri Cavendish, Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza avuga ko yandikiye HEC, agenera kopi y’iyi baruwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe abakozi n’umurimo (MIFOTRA), asobanura uko kaminuza zo muri Uganda zihabwamo ibyangombwa bizemerera gukora.

Ikindi kandi, ngo Umuyobozi Mukuru wa NCHE yijeje Kaminuza ya Cavendish kwegera abayobozi bashinzwe uburezi mu Rwanda, bakiga kuri iki kibazo kugira ngo kibonerwe igisubizo.

Ku musozo w’iyi baruwa, iyi kaminuza yemera ko koko ifite icyangombwa kiyemerera gukora by’agateganyo (Provisional License), gusa ikaba isobanura ko yatangiye gushaka uruhushya ruyemerera gukora mu buryo bwa burundu, yise ‘Civil Charter’. Iti: “CUU yatangiye inzira yo kuva mu ruhushya rwagateganyo, ijya kuri Civil Charter.” Isaba Abanyarwanda bayirangijemo amasomo kwihangana mu gihe itegereje igisubizo cya HEC.

Soma Izindi Nkuru

32 Responses

  1. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    yewe abo banyeshuri bararenganye pe.lmana ibatabare

  2. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi

  3. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Well. Maze gusoma iyi nkuru ikoranye ubuhanga irimo ibitekerezo bisobanutse. Ndasaba ko izi nzego zose MINEDUC, HEC, MIFOTRA, NPSC, CAVENDISH, NHEC, INTERUNIVERSITY COUNCIL OF EAC zicara zikiga kuri iki kibazo ntibagumye kurenganya Ababa b’abanyarwanda batakaje igihe, amafaranga biga, bagahabwa akazi batsinze kubera ibizami. Binagaragarako Cavendish yabahaye ubumenyi buhagije butuma bahangana Ku isoko ry’umurimo kandi bagatsinda. Iki kibazo nticyakagombye kugera Ku rwego kigezeho. Recognition bayihawe kugirango ibahe uburenganzira Ku isoko ry’umurimo, no gukomeza Ku zindi levels.

  4. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Well. Maze gusoma iyi nkuru ikoranye ubuhanga irimo ibitekerezo bisobanutse. Ndasaba ko izi nzego zose MINEDUC, HEC, MIFOTRA, NPSC, CAVENDISH, NHEC, INTERUNIVERSITY COUNCIL OF EAC zicara zikiga kuri iki kibazo ntibagumye kurenganya Ababa b’abanyarwanda batakaje igihe, amafaranga biga, bagahabwa akazi batsinze kubera ibizami. Binagaragarako Cavendish yabahaye ubumenyi buhagije butuma bahangana Ku isoko ry’umurimo kandi bagatsinda. Iki kibazo nticyakagombye kugera Ku rwego kigezeho. Recognition bayihawe kugirango ibahe uburenganzira Ku isoko ry’umurimo, no gukomeza Ku zindi levels.

  5. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ariko wasobanura gute ko umuntu wamuha icyangombwa ngo cyemeza ko yize warangiza ngo nasubire kwiga?icyangombwa wamuhaye cyamuhesheje akazi anyuze mupiganwa warangiza ngo umuhaye umwaka asubire kwiga kandi yarize mubyemera mucyangombwa ko yize?Narumiwe.

  6. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ariko wasobanura gute ko umuntu wamuha icyangombwa ngo cyemeza ko yize warangiza ngo nasubire kwiga?icyangombwa wamuhaye cyamuhesheje akazi anyuze mupiganwa warangiza ngo umuhaye umwaka asubire kwiga kandi yarize mubyemera mucyangombwa ko yize?Narumiwe.

  7. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe neza ,none se niba koko umuyobozi mukuru wa hec yarasuye iriya kaminuza iri Uganda agasanga ikora neza nyuma bagaha icyangombwa abanyeshuri cyoba bakoreshya ndumva ibyo bumvikanye icyo gihe bitagahindutse kuko kaminuza ntaho yagiye iracyakora.

  8. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe neza ,none se niba koko umuyobozi mukuru wa hec yarasuye iriya kaminuza iri Uganda agasanga ikora neza nyuma bagaha icyangombwa abanyeshuri cyoba bakoreshya ndumva ibyo bumvikanye icyo gihe bitagahindutse kuko kaminuza ntaho yagiye iracyakora.

  9. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe neza ,none se niba koko umuyobozi mukuru wa hec yarasuye iriya kaminuza iri Uganda agasanga ikora neza nyuma bagaha icyangombwa abanyeshuri cyoba bakoreshya ndumva ibyo bumvikanye icyo gihe bitagahindutse kuko kaminuza ntaho yagiye iracyakora.

  10. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe neza ,none se niba koko umuyobozi mukuru wa hec yarasuye iriya kaminuza iri Uganda agasanga ikora neza nyuma bagaha icyangombwa abanyeshuri cyoba bakoreshya ndumva ibyo bumvikanye icyo gihe bitagahindutse kuko kaminuza ntaho yagiye iracyakora.

  11. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe neza ,none se niba koko umuyobozi mukuru wa hec yarasuye iriya kaminuza iri Uganda agasanga ikora neza nyuma bagaha icyangombwa abanyeshuri cyoba bakoreshya ndumva ibyo bumvikanye icyo gihe bitagahindutse kuko kaminuza ntaho yagiye iracyakora.

  12. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe neza ,none se niba koko umuyobozi mukuru wa hec yarasuye iriya kaminuza iri Uganda agasanga ikora neza nyuma bagaha icyangombwa abanyeshuri cyoba bakoreshya ndumva ibyo bumvikanye icyo gihe bitagahindutse kuko kaminuza ntaho yagiye iracyakora.

  13. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe ibyo uyu umuyobozi agaragaza ni ukuri ,kurwego mpuzamahanga iyo kaminuza ifite programes ziri accredited ntabwo uwazize abuzwa uburenganzira bwo gukora, Kuko niyo kaminuza yafunga ariko ibyizwe biremewe, niyompamvu ababyize batagakwiye kuharenganira, kereka niba hari ikibyihishe inyuma, naho Ubundi mbona bariya barangije muri iriya kaminuza badakwiye kwimwa, akazi .

  14. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Mwiriwe ibyo uyu umuyobozi agaragaza ni ukuri ,kurwego mpuzamahanga iyo kaminuza ifite programes ziri accredited ntabwo uwazize abuzwa uburenganzira bwo gukora, Kuko niyo kaminuza yafunga ariko ibyizwe biremewe, niyompamvu ababyize batagakwiye kuharenganira, kereka niba hari ikibyihishe inyuma, naho Ubundi mbona bariya barangije muri iriya kaminuza badakwiye kwimwa, akazi .

  15. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    HEC na MINEDUC nibumve neza abobantu amategeko y’ibihugu yekubangamira ubuzima bwabobantu nabo bagirira umumaro igihugu byababyiza bagiye bibanda kubushobozi gusumbya ukobita kumoapuro by’uwarangije mwishuri runaka

  16. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    HEC na MINEDUC nibumve neza abobantu amategeko y’ibihugu yekubangamira ubuzima bwabobantu nabo bagirira umumaro igihugu byababyiza bagiye bibanda kubushobozi gusumbya ukobita kumoapuro by’uwarangije mwishuri runaka

  17. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ndumva abo banyeshuri barenganurwa kuko icyo cyangombwa hec yabahaye kibemerera ko bize sinumva uburyo basubira kwiga

  18. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ndumva abo banyeshuri barenganurwa kuko icyo cyangombwa hec yabahaye kibemerera ko bize sinumva uburyo basubira kwiga

  19. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ndumva abo banyeshuri barenganurwa kuko icyo cyangombwa hec yabahaye kibemerera ko bize sinumva uburyo basubira kwiga

  20. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ndumva abo banyeshuri barenganurwa kuko icyo cyangombwa hec yabahaye kibemerera ko bize sinumva uburyo basubira kwiga

  21. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ariko se ubundi birashoboka ko ishuri ritanga diplome ritemewe? Imyaka ibiri itatu igashira rigakomeza gukora?

  22. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ariko se ubundi birashoboka ko ishuri ritanga diplome ritemewe? Imyaka ibiri itatu igashira rigakomeza gukora?

  23. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    ESE kuki HEC yirengagiza ibyo yabonye, aba banyeshuri bize Cavendish HEC ntiyarikwiye gutuma badahabwa akazi kuko yabahaye icyangombwa izi neza ibyo Kaminuza itujuje.Ntabwo abanyeshuri bakwiye kuba victims kuko na HEC izi neza ko ibyo Kaminuza idafite izageraho ikabyuzuza..Keretse niba hari ibindi bibyihishe inyuma

  24. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    ESE kuki HEC yirengagiza ibyo yabonye, aba banyeshuri bize Cavendish HEC ntiyarikwiye gutuma badahabwa akazi kuko yabahaye icyangombwa izi neza ibyo Kaminuza itujuje.Ntabwo abanyeshuri bakwiye kuba victims kuko na HEC izi neza ko ibyo Kaminuza idafite izageraho ikabyuzuza..Keretse niba hari ibindi bibyihishe inyuma

  25. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Erega abayobozi ba HEC na MINEDUC ukuri kose barakuzi ahubwo nibareke kwirengagiza abanyeshuri b’abanyarwanda bize muri CUU kuko abomubindi bihugu bitandukanye biganye nabo muri CUU ntabibazo bafite mubihugu by’iwabo kandi barashoboye.

  26. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Erega abayobozi ba HEC na MINEDUC ukuri kose barakuzi ahubwo nibareke kwirengagiza abanyeshuri b’abanyarwanda bize muri CUU kuko abomubindi bihugu bitandukanye biganye nabo muri CUU ntabibazo bafite mubihugu by’iwabo kandi barashoboye.

  27. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Rwanda nizerako uri igihugu kigendera ku mategeko ariko kandi kikamenya akababaro ka benegihugu ( Abanyarwanda) niba bemera ko Abanyeshuri barangije Neza amasomo bize bakabara barahawe ibyangombwa bashakiraho akazi babareka bakakabona Kaminuza yazabona ibyangombwa bya burundu bakabaha equivalence .

    Nibareke gukura Abanyarwanda umutima babafatanya n’ ibihe bikomeye turimo bya COVID_19 nkubu barikubabwira Ngo bajye Kwiga baziga iki kandi ibyangombwa HEC yatanze bivugako Qualifications bafite Ari ukuri ni barenganurwe rwose!

    1. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
      Civil charter kaminuza zo mu Rwanda ziyifite ni zingahe? Byatewe nuko system zitandukanye gusa vuba bizakemuka.

    2. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
      Civil charter kaminuza zo mu Rwanda ziyifite ni zingahe? Byatewe nuko system zitandukanye gusa vuba bizakemuka.

  28. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Rwanda nizerako uri igihugu kigendera ku mategeko ariko kandi kikamenya akababaro ka benegihugu ( Abanyarwanda) niba bemera ko Abanyeshuri barangije Neza amasomo bize bakabara barahawe ibyangombwa bashakiraho akazi babareka bakakabona Kaminuza yazabona ibyangombwa bya burundu bakabaha equivalence .

    Nibareke gukura Abanyarwanda umutima babafatanya n’ ibihe bikomeye turimo bya COVID_19 nkubu barikubabwira Ngo bajye Kwiga baziga iki kandi ibyangombwa HEC yatanze bivugako Qualifications bafite Ari ukuri ni barenganurwe rwose!

  29. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi
    Ariko akarengane kazashira ryari koko? Umuyobozi azajya ava murwego yarayoboye umusimbuye asenye ibyaribyarubatswe nuwamubanjirirje? None niba umuyobozi mukuru wa HEC yarasuye Uganda mur 2018 akanyurwa nuko kaminuza zo muri Uganda zihabwamo ibyangobwa bizemerera gukora mugihugu no kurwego muzamahanga. Kuki badahahabwa ibyangombwa bibemerera akazi mu RWANDA? abazi amategeko bamfashe hari icyangobwa leta y’ubumwe bw’abanyarwanda itanga kidagirira akamaro uwagihawe( umwenegihugu)? none se niba iyo RICOGNITION OF AQUDEMIC QUOLIFICATION bahawe igaragaza ko bize kandi ikaba yemewe muri EAC bakajya mubizamini by’akazi bakabitsinda nkuko umuyobozi mukuru wa hec yabyivugiye ubwo yabageranyaga nuwigiye imodoka murugo akamenya kiyitwara neza barasabwa kwegera kaminuza ngo bige iki? ufite iyi recogition azayiduhe turebeho niba ibyanditsemo bibuza akazi cyangwa bibasabira service zose zihabwa ufite iki cyangobwa .Abayobozi bajye bamenya ko urwego bahagarariye rufite agaciro kubarenza ntibakarenganye abanyarwanda kumpamvu zabo bwite. njye ndabona aba banyeshuri bararenganijwe bikabije bitagakwiriye umunyarwanda pe! niba amategoko adahuye bayahuze ariko umuturage yere kubirenganirama nahubundi kuba mu muryango wa EAC ntocyo byaba bimaze. MUDUHE NIZINDI NKURU ZIGENDANYE N’ABA BANYESHURI BA CEVENDISH UNIVERSITY UGANDA.

  30. Kaminuza ya Cavendish ntivuga rumwe na MINEDUC, HEC ku bayirangijemo bimwe akazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *