blinken.jpg

USA irashinja u Bushinwa gukora jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mike Pompeo wari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Antony Blinken uzamusimbura kuri izi nshingano, bashinja u Bushinwa gukorera jenoside ubwoko bwa Uyghurs butuye mu Karere ka Xinjiang.

Pompeo habura umunsi umwe ngo inshingano ze zirangire (tariki ya 19 Mutarama 2021), yagize ati: “Ndizera ko hari kuba jenoside ndetse turabona Leta y’u Bushinwa ishaka kurimbura aba Uyghurs. Repubulika y’u Bushinwa iri gukora jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu muri Xinjiang, u Bushinwa buribasira Abasilamu ba Uyghur, ubundi bwoko ndetse n’andi matsinda mato y’amadini.”

Yavuze ko kuva mu 2017 Leta y’u Bushinwa yakomeje gufunga abaturage bo mu bwoko bwa Uyghur bwegamiye ku idini ya Isilamu.

Blinken abajijwe niba yemera ibyatangajwe na Pompeo, yagize ati: “Nanjye ni ko mbibona. Guhatira abagabo, abagore n’abana kujya mu nkambi no kongera kubigisha amahame y’ishyaka rya Communist (riri ku butegetsi); byose biganisha ku gushyira mu bikorwa jenoside.

blinken.jpg Antony Blinken (iburyo) uzaba Umunyamabanga mushya wa USA

Inkuru ya CNN yongeraho ko hari ubuhamya bwa bamwe muri Uyghur bavuga ko Leta y’u Bushinwa yaba inashaka kugabanya umubare w’ubu bwoko, itegeka abagore baho kuboneza imbyaro.

Ni mu gihe Leta y’u Bushinwa yo yamaganira kure ibyatangajwe na Pompeo na Blinken, ikavuga ko ari ikinyoma, ikanashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka kwivanga mu bibazo by’iki gihugu.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri USA mu nkuru ya Fox News, yagize ati: “Ni ukwivanga bikomeye mu bibazo bwite by’u Bushinwa ndetse no gukandagira itegeko mpuzamahanga.” Yasobanuye ko ibikorwa bya Leta y’u Bushinwa mu Karere ka Xinjiang biterekeye ubwoko, ati: “ntibyerekeye ubwoko, idini cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ahubwo birwanya urugomo, iterabwoba, amacakubiri,…”

Ubwo Pompeo yari amaze gushinja u Bushinwa gukora jenoside, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, Hua Chunying na we yari yagize ati: “[Jenoside ku ba Uyghur] ntiyigeze iba mu gihe cyashize, ubu ntiri kuba ndetse ntizigera iba mu Bushinwa.”

Agace ka Uyghur kamaze igihe kirekire kavugwamo amakimbirane ashingiye ku moko n’amadini, yagiye abyara ibitero by’abitwaje intwaro bya hato na hato n’imyigaragambyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *