Ndayishimiye yizeye ko bidatinze umubano n’u Rwanda uzongera kuba mwiza

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 24 Mutarama 2021 yatangaje ko afite icyizere ko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda wongera kugenda neza mu gihe cya vuba, kuko impande zombo zifite ubushake.

Yabitangarije mu nama idasanzwe yahuje abayobozi mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi, ati: “Nizeye ko mu gihe cya vuba, ibihugu bibiri by’ibivandimwe bizongera kubana neza kuko ubushake bw’abayobozi buhari. Impamvu y’amakimbirane irazwi.”

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi mu 2015 nyuma y’aho bamwe mu basirikare bageragereje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari uyoboye iki gihugu.

Iri hirika ryaburijwemo, icyo gihe aba basirikare barigerageje “bahungira mu Rwanda” nk’uko Leta y’u Burundi yabivuze kenshi.

Kuba u Rwanda rwakohereza aba bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, ubutabera bwabwo bukabakurikirana, ni igikorwa cy’ingenzi cyatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza nk’uko Leta y’u Burundi ibivuga.

Nk’uko byatangarijwe muri iyi nama kandi, u Burundi bwifuza ko u Rwanda rwakomeza kubwoherereza impunzi rucumbikiye, zahunze ibibazo by’umutekano muke byatewe n’umwuka mubi wa politiki mu 2015.

Hiyongeraho ikindi cy’uko u Rwanda rwakoherereza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa Red Tabara ingabo za RDF zataye muri yombi tariki ya 29 Nzeri 2020 ubwo bari bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe nyuma yo kuneshwa n’ingabo z’iki gihugu kiri mu majyepfo.

Icyizere cy’uko ibihugu byombi bizongera kubana neza cyatanzwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 21 Mutarama 2021.

Minisitiri Shingiro yavuze ati: “Hari icyizere ko igihe kimwe [ibibazo by’ibihugu byombi] bizakemuka kuko buri gihugu kibyungukiramo. Ntitugomba kurebera umubano w’urwango hagati y’ibihugu byombi.’’

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *