Centrafrica: Ingabo z’u Rwanda zirifashisha ‘drones’ mu guhiga inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica zirifashisha utudege duto tuzwi nka ‘drones’ mu guhiga imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Nk’uko bizwi, utu tudege dusanzwe twifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo gushakisha amakuru mu buryo bw’amafoto n’amashusho, tukaba twoherezwa aho umuntu yagera bigoranye cyangwa se ntabe yanabasha kuhagera.

Amakuru avuga ko aba basirikare babiri b’u Rwanda bari mu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri iki gihugu (MINUSCA) bagaragara mu ifoto, bari biteguye kohereza ‘drone’ mu kirere, kugira ngo ijye gushakisha hantu abarwanyi b’iyi mitwe baba baherereye.

Umuyobozi wa MINUSCA akaba n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Centrafrica, Mankeur Ndiaye yabitangaje tariki ya 21 Mutarama 2021, yavuze ko utu dutege turi mu bikoresho ingabo ayoboye zikeneye cyane muri iki gihe ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kwiyongera, harimo utu tudege.

Utu tudege ndetse n’ibindi nka kajugujugu zigaba ibitero (attack helicopters) byitezweho kuba byafasha ingabo za MINUSCA guhashya iyi mitwe yitwaje intwaro muri iki gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *