Ntabwo ntewe ubwoba no gufungwa — Jacob Zuma

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yagaragaraga mu ruhame bwa mbere kuva yatangira gukorwaho iperereza ku birego bya ruswa ashinjwa, perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yabwiye abamushyigikiye kuri uyu wa Gatandatu ko adatewe ubwoba no gufungwa kuko ngo yigeze no gufungwa mu gihe cy’Ivanguraruhu (Apartheid).

[ad id=”44145″]

Umushinjacyaha wa leta muri raporo yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize yavuze ko umucamanza agomba guperereza niba Zuma, abagize guverinoma n’ibigo bimwe bya leta baranyuranyije n’amategeko mu bikorwa bakoranye n’abanyemari b’bahinde bo muri iki gihugu.

Abavandimwe b’umuherwe Gupta; Ajay, Atul na Rajesh, basanzwe ari inshuti za Zuma ndetse bakaba bakorana n’umuhungu we, bakunze gushinjwa kugira uruhare mu kugena abategetsi bikabahesha kwiharira amasoko meza ya leta, ariko yaba Zuma nab a Gupta bakaba bavuga ko nta kibi bakoze.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abigaragambya byasabye perezida Zuma kwegura nyuma ya raporo y’amapaji 355 yasohowe ndetse abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakavuga ko Zuma agomba gushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi.

Ntabwo ntewe ubwoba na gereza. Nigeze gufungwa mu gihe cy’urugamba ”, uwo ni Zuma abwira imbaga y’abantu bari bateraniye iwe mu Ntara ya Kwa-Zulu Natal. Zuma ngo akaba yaramaze imyaka 10 muri gereza nk’imbohe ya politiki muri gereza ya Robben Island ari kumwe na Mandela.

[ad id=”44145″]

Zuma yakomeje agira ati: “ Nta mwanya w’impaka za demokarasi ukiriho. Umwanya uhari wonyine n’uw’impaka z’abanyamategeko mu nkiko. Iyo ntabwo ari demokarasi .”

fb99bfb0d139ede6c1630fb251207379

Ubushinjacyaha bwa leta bwari bwahagaritse iperereza, ariko busaba umucamanza kurikomeza, aho muri raporo yasohowe harimo ahavugwa ko hari uburyo guverinoma yagiye yivanga mu makimbirane ashingiye kuri business yabaga avugwamo inshuti za Zuma n’umuhungu we.

Ibi ngo bikaba bishobora byarabyaye amakimbirane ashingiye ku nyungu hagati ya perezida nk’umukuru w’igihugu n’inyungu ze bwite nk’inshuti n’umubyeyi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters isoza ivuga.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *