USA: Abashinzwe umutekano bikanze umwicanyi bahubuza Trump aho yatangiraga ijambo (Reba Video)

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, Donald Trump yahubujwe imbere y’abamushyigikiye mu buryo butunguranye ubwo yatangaga ijambo muri Reno muri leta ya Nevada .
Abantu benshi bari begereye aho uyu mukandida w’umurepubulicain yari ari gutangira ijambo bemeje ko hari umugabo wari witwaje intwaro wari uri kwegera aho Trump yatangiraga ijambo.
[ad id=”44145″]
Abashinzwe umutekano wa Trump bakibona uyu mugabo bahise bihutira gukura uyu mukandida imbere y’imbaga y’abamushyigikiye. Bakimukuraho byatumye haba akavuyo gakomeye abantu batangira kwisohokera.
Icyakora hadaciyeho akanya kanini Trump yongeye kugarurwa imbere y’abantu akomeza ijambo rye aho yabanje gushimira abashinzwe umutekano bamukijije
Trump ati “ Ndashimira cyane aba bashinzwe umutekano, ni abantu beza”
[ad id=”44145″]
Ibimenyetso birerekana ko amatora yo muri Amerika ashobora kuzaba aya mbere akomeye muri iki gihugu nyuma y’ihangana rikomeye rikomeje kuba hagati ya Trump na Clinton.
kanda hano urebe video
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *