Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko aba bashoferi bagera kuri 16 bafashwe mu cyumweru kimwe bose bagerageza guha abapolisi bashinzwe umutekano wo ku muhanda ruswa nyuma y’uko babaga bishe amategeko y’umuhanda.
[ad id=”44145″][ad id=”44145″]
CIP Emmanuel Kabanda yagize ati “Mu cyumweru gishize honyine twafashe abatwara ibinyabiziga 16 bagerageje gutanga ruswa. Uretse kuba ari icyaha; kwica amategeko y’umuhanda bishyira ubuzima bw’abawukoresha mu kaga kuko biteza impanuka.”
Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda akomeza avuga ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda bivuga kugenzura urujya n’uruza rw’ibinyabiziga no guhana abishe amategeko abigenga.
Ati “tuzi icyo abagerageza guha ruswa abapolisi baba bagambiriye; uretse ko batabigeraho; nk’uko byagendekeye abafashwe muri iki cyumweru, ibi bikaba bikwiriye kubera urugero n’undi wese ko nabigerageza azabiryozwa.”
[ad id=”44145″]
Mu myaka ibiri ishize abagera kuri 400 bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi; kandi abenshi muri bo ni abatwara ibinyabiziga.
Polisi y’u Rwanda yibukije abashoferi n’abandi banyarwanda bose ko ruswa igira ingaruka mbi ku bukungu n’iterambere ry’igihugu, buri mu nyarwanda akaba asabwa kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abo ayikekaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


