U Rwanda ni rumwe mu bihugu nyafurika bigiye kwitabira inama mpuzabahanga yateguwe ku bufatanye n’umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 7 Ugushyingu 2016, iyi nama ikaba yitezwe kubera mu gihugu cya Marocco, igamije kurebera hamwe icyakorwa mu guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
[ad id=”44145″]
Muri iyi nama ihuza abashakashatsi batandukanye hirya no hino ku isi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda ruzaboneraho kunoza neza ibikubiye mu masezerano y’i Paris mu Bufaransa, nayo avuga ku bufatanye mu guhangana n’iki kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere hitabwa ku bidukikije.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 22 rero, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda paul Kagame, akaba ariwe witezwe kuba ahagarariye u Rwanda.
Minisitiri w’Umutungo Kamere Biruta Vincent, atangaza ko inyungu ya mbere u Rwanda ruzakura muri iyi nama, ari ukubasha kunguka uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i paris. Aya masezerano akaba abumbiye mu ngingo rusange yo kurinda ikirere. Ni mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bisaga 150 byasinye aya masezerano y’i Paris bitegereje kumva ibizava muri iyi nama mpuzamahanga igiye kubera muri Marocco
Muri iyi nama rero, ngo hakaba hazareberwamo ingingo ibi bihugu byayitabiriye bihuriyeho mu kurwanya ikirere, cyane cyane mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere n’ibindi bizwi nka Carbone.
[ad id=”44145″]
Uretse ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kizaganirwaho nk’ingingo nyamukuru, ibi bihugu ngo bizanaboneraho no kuganira no ku bindi bikorwa bifitanye isano n’ubuhahirane ndetse no kongera umubano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


