Umunsi mukuru w'itangazamakuru muri Afurika wizihirijwe mu Rwanda, uko byifashe mu mafoto

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2016, itangazamakuru ryo mu Rwanda ririzihiza ku ncuro ya munani umunsi w’itangazamakuru mu Rwanda, uyu munsi kandi wanahujwe no kwizihiza umunsi w’itangazamakuru muri Afurika.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, nk’umushyitsi mukuru kuri uyu munsi yibukije abanyamakuru amateka mabi yaranze itangazamakuru ryo hambere mu Rwanda ubwo ryakoreshwaga n’ubuyobozi bubi mu kuryanisha abaturage asaba abanyamakuru kutazongera kugwa muri uwo mutego.
[ad id=”44145″]
Busingye ahamya ko hari ibikorwa byinshi Leta yakoze bigaragaza ko igihugu gishyigikiye ubwisanzure bw’itangazamakuru, muri ibyo harimo gushyiraho itegeko rigenga uyu mwuga, gushyiraho ibiganiro hagati ya leta n’itangazamakuru buri mwaka (ubu biri kwizihizwa ku ncuro ya munani), gushyiraho urwego rureberera itangazamakuru, n’ibindi.
Kuri uyu munsi harebwe abanyamakuru batandukanye babaye indashyikirwa mu nkingi z’uyu mwuga zitandukanye.
Collin Haba uhagarariye urugaga rw’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) avuga ko icyo abanyamakuru muri Afurika bakwiye kumenya ari uko bigenga bakaba bagomba gukora kinyamwuga bafasha ubuyobozi kuyobora neza abaturage “Dufite imbaraga zo kugaragaza ibitekerezo byacu, Umunyarwanda yaravuze ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya”
Uhagarariye imiryango itandukanye ya UN mu Rwanda, Manneh Lamin, yibukije abanyamakuru ko n’ubwo bigenga bakwiye kuba bakora kinyamwuga aka kazi
Yagize ati: “Itangazamakuru harimo n’irikorera kuri interineti rikomeje kwiyongera rikwiye kuba rikorera kumenyesha abaturage amakuru”.
Prof Shyaka Anastase, uhagarariye RGB ari nacyo kigo cya leta kireberera itangazamakuru, yemeza ko kuri ubu itangazamakuru mu Rwanda rihagaze neza mu buryo bwo kuba ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga.
Prof Shyaka asanga kuba kuri ubu mu Rwanda ibitangazamakuru bitakigengwa na leta nk’uko byahoze ari utugero rugaragaza ko uyu mwuga wateye intambwe ishimishije mu Rwanda.
[ad id=”44145″]
By’umwihariko, Minisiti Businye yashimiye itangazamakuru ku bufatanye bwaryo mu Rwanda, ati “Sinakwibagirwa gushimira itangazamakuru ku bufatanye bwaryo mu guteza imbere igihugu cy’u Rwanda”
img_9358

img_9354
Uhereye i bumoso, Minisitiri Busingye (MINIJUST), Prof Shyaka (RGB) na Lamin Manneh (UNRwanda)

img_9365
Abanyamakuru bitabiriye uyu munsi ku bwinshi

img_9374 img_9373 img_9367 img_9366 img_9356 img_9363 img_9355
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *