Rusizi : Yibye ihene bamuzengurutsa umujyi ayihetse

Sangiza iyi nkuru

Ubujura bw’amatungo yiganjemo amato bukabije bwatumwe abatuye mu karere ka Rusizi bahanisha umujura wafatanywe ihene yamaze kuyica igihano kidasanzwe mu muco Nyarwanda.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere, taliki ya 7 Ugushyingo 2016, ubwo abatuye Rusizi, umurenge wa Bugarama bazindutse bahekesha ihene umujuru witwa Habimana Maurice wafashwe saa saba z’ijoro afatiwe mu rugo rw’umuturanyi amaze kunigira mu kiraro ihene ye, igihe agiye kuyisohokana bamugwa gitumo barayimutesha.
[ad id=”44145″]
Aba baturage bafashe iki cyemezo nyuma y’uko hari hashize iminsi bibwa amatungo arimo ingurube n’ihene cyangwa aya matungo agasangwa yiciwe mu biraro.
Umukozi ushinzwe irangamimerere,ibibazo by’abaturage na notariya mu murenge wa Bugarama, Habyarimana Déogratias, aganira n’Imvaho yagize ati “Muri uyu murenge hamanze iminsi ubujura budasanzwe bw’amatungo magufi, cyane cyane ihene n’ingurube, aho bagera mu kiraro, kugira ngo badafatwa ihene cyangwa ingurube bakayiniga, yamara gupfa bakayihambira mu mufuka cyangwa bakayishyira mu gitebo bakikorera bakagenda ku buryo n’irondo ritarabukwa.”
[ad id=”44145″]
Iyo muhuye yikoreye uwo mufuka ngo ushobora kuba wagira ngo ni umuntu uzindutse ajya ahantu yibeshye isaha kuko na byo bibaho, n’andi mayeri menshi bakoresha kugira ngo bajijishe ntihagire umenya ko batwayemo itungo bamaze kwicayavuze ko mu gihe kitarenze ibyumweru 2 hamaze kwicirwa mu biraro ihene esheshatu n’ingurube atahise avuga umubare, ngo aba bajura bakaba bateye impungenge.
Biravugwa ko ubu bujura buri no mu yindi mirenge itandukanye igize akarere ka Rusizi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *