Ababyeyi bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma bafite abana biga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Fukwe giherereye mu Kagari k’Umukamba barinubira abarimu batigisha abana babo Kandi bahembwa na Leta.
Abo babyeyi barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma gukemura ikibazo cy’abarimu bigisha mu mwaka wa gatanu n’umwaka wa Gatandatu .
Umwe mu babyeyi waganiriye na Radio Izuba dukesha iyi nkuru yavuze ko abarimu basiba uko bishakiye ndetse baza no ku ishuri ntibigishe bakirirwa bicaye Kandi ko bimaze igihe kirekire.
Aragira ati: “Mbere y’uko Korona ibaho icyo kibazo cyari gihari kandi n’abana bakatubwira ko amasomo atangwa umwarimu atayabaha uko bikwiye kuko aza ku ishuri akicara amasaha yo gutaha yagera agataha abarana baradindira nta kwiga neza.”
Uyu mubyeyi aravuga ko akarere kananiwe no gukemura ikibazo cy’abarimu badindiza imyigire y’abana babo. Yagize ati: “Abana bacu baradindiye nta kwiga neza. Uyu ni umwaka wa gatatu duhanganye n’icyo kibazo, Akarere kabuze igisubizo ahubwo twabwira akarere ngo muvane ahangaha aba barimu kuko n’ubundi baje kutubera ibibazo, abana bageze aho bigaragaragambya bati njyewe sinzongera kwiga. Umuti warabuze aho bigeze, tubisaba Imana kuko aho bigeze tubona akarere gasa nkaho kabiretse.”
Undi mubyeyi na we avuga ko babangamiwe no kohereza abana kwiga ariko abarimu ntibaboneke. Agira ati: “Niba mbajije umwana ngo zana ikaye yawe ndebe aho wanditse, ahita akubwira ko batize, ati ‘mwarimu wacu ntawuhari, abana ntabwo basiba bajya ku ishuri nk’abandi ariko ikibazo abarimu bagomba kubigisha ntabwo baboneka Kandi ni imbogamizi ku myigire y’abana.”
Habinshuti Theogene, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza cya Fukwe yemeza ko hari abarimu basiba kwigisha ndetse byamenyeshejwe Akarere.
Agira ati: “Uyu mwaka byonyine kuva mu kwa 11 bamaze gusiba inshuro zirenze 20, rimwe na rimwe bakamara icyumweru umwarimu batamubonye. Urwego rw’Akarere barabizi, icyo nabasaba n’ukutwihanganira kuko nta gisubizo turabona.”
Kirenga Providence, Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngoma, yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’abarimu babiri bavugwaho kudindiza imyigire y’abana babo.
Agira ati: “Abarimu batigisha bakirirwa bicaye ntabwo nari nkizi, gusa mu bo mwari muvuzeho hari umwe kuva mu kwezi kwa 11 ubwo amashuri yatangiraga ntabwo yaje. Icy’uwitwa Jacques ntabwo ndamenya imiterere yacyo, ni amakuru twaza gufatanya n’abashinzwe uburezi. Ababyeyi nabo twabamara impungenge nababwira ko turibugikurikirane.”
Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Fukwe gifite amashuri abanyeshuri 146 biga mu mwaka gatanu na 88 aiga mu mwaka wa 6. Bavuga ko iyo myaka yombi imyigire yabo yadindiye nyamara harimo abagomba gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza .


