Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite numero za plaki RAB 628 H yanditseho izina rya Gakire yibirinduye munsi y’umuhanda.
Byabereye Ku metero nka 50 uturutse ahazwi nka 15 Km (Kuri cumi na gatanu) mu masaha ya 10h30 zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2016.

Uretse inzoga zahise zimeneka ku bwinshi nta muntu n’umwe wigeze akomereka cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye baganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com wari uhageze muri ako kanya bemeza ko iyi modoka yabisikanaga n’izindi modoka noneho ikaberereka igana ahamaze gukorwa umuhanda hadakomeye ibiro yarihetse bigatuma yika kugeza aho nayo yahise ihirima.
Uyu muhanda wa 15 Ndera ugana kuri CARAES usanzwe uri mu igomba gukorwa vuba hakurikijwe gahunda y’imihanda izakorwa bidatinze y’Umujyi wa Kigali.
Amafoto:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E. David/Bwiza.com


