Uganda: Umusaza w’imyaka 65 yivuganwe n’ingurube ye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Nakaseke mu gihugu cya Uganda yishwe n’ingurube ye yiyororeraga. Uyu witwa Christopher Kateregga w’imyaka 65 yari atuye mu mudugudu wa Gomotoka Buwazzi muri aka karere.

[ad id=”44145″]

Iyi nkuru iravuga ko Kateregga yapfuye saa moya n’igice z’ijoro kuri uyu wa Mbere, ubwo yajyaga kuzana iyi ngurube aho yarishaga. Justus Asiimwe, umuyobozi w’igipolisi muri aka karere, avuga ko nyakwigendera yari yasinze ubwo yajyaga kuzana iyi ngurube.

Nk’uko Asiimwe yakomeje avuga, ngo iyi ngurube yahise itera sebuja agerageje kwiruka yitura hasi imujya hejuru iraribata. Abaturanyi ba nyakwigendera babonye atagarutse, bagira amakenga bajya kumushaka nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

[ad id=”44145″]

Aba baturanyi ngo baje gusanga Kateregga yapfuye aryamye mu kidendezi cy’amaraso bahita babimenyesha polisi. Uyu muyobozi wa polisi akaba avuga ko abapolisi bo kuri station ya polisi ya Semuto bahise bajya aho nyakwigendera yaguye bajyana umurambo ku Bitaro bya Nakaseke ngo ukorerwe ibizamini.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *