Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Gashyantare; umunsi ngarukamwaka wahariwe intwari z’u Rwanda wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya Covid-19, kirangira kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021, umunsi irushanwa rya CHAN ryarangiriyeho.
Ni icyumweru cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zitandukanye; haba muri politiki, ubuzima, ubutabera ndetse n’imikino nk’uko tuza kubigaragaza muri iki cyegeranyo cy’inkuru z’ingenzi zakiranze.
Ni izikurikira:
Umunyarwandakazi yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya AU
Dr. Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa 6 Gashyantare 2021 yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ni itora yari ahataniyemo n’abarimo Umugande, Pamela Kasabiiti Mbabazi, Alawe Ale Kuliane wo muri Somalia, Fatouma Jallow wo muri Gambia, Hasnat Barkat Daoud wo muri Djibouti na Martha Akya Amaa wo muri Ghana.
Dr. Nsanzabaganwa warahiriye kuyobora iyi Komisiyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021, arakora izi nshingano yungirije umunya-Chad Mousa Faki Mahamat watorewe indi manda.
Amavubi mu kiganiro na Perezida Kagame
Nyuma yo gusezerererwa muri ¼ cy’irushanwa rya CHAN, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021 yagiranye ikiganiro n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi.
Umukuru w’Igihugu yashimiye Amavubi uko yitwaye muri iri rushanwa, akabasha kurenga amatsinda, anayamenyesha ko hari ishimwe Leta yayateganyirijwe.
Amavubi yasezerewe na Guinea ku mukino utaravuzweho rumwe bitewe n’imisifurire yawuranze, atsinzwe igitego kimwe ku busa. Ni nyuma y’aho iyi kipe y’u Rwanda yari yageze muri iki cyiciro yasezereye iya Togo ibitego 3-2.
Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere yatawe muri yombi
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira Thierry ku wa 5 Gashyantare 2021 yatangaje ko Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere, CSP Kayumba Innocent yatawe muri yombi, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo.
Dr. Murangira mu makuru yahaye Igihe, yavuze CSP Kayumba yaterewe muri yombi hamwe n’uwitwa Ntakirutimana na Mutananirwa, bakaba bakurikiranweho icyaha cy’ubuhemu.
Umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we bapfa 500 RWF
Tariki ya 4 Gashyantare 2021, mu Murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, umwana wo ku muhanda w’imyaka 16 y’amavuko yishe mugenzi we w’imyaka 13, bapfa inoti y’amafaranga y’u Rwanda 500.
Nk’uko byamenyekanye, umugiraneza yahaye abana iyi noti kugira ngo bayigabane, ariko bananirwa kumvikana ku buryo bagomba kuyigabana, ni bwo uyu mukuru yafashe icyuma agitera umutoya, bimuviramo urupfu.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie.
U Burundi bwakatiye igifungo cya burundu abakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza
Ubutabera bw’u Burundi ku wa 4 Gashyantare 2021 bwakatiye abantu 34 bushinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015 igifungo cya burundu, badahari.
Aba bakatiwe barimo abahoze ari abasirikare bakuru barangajwe imbere na Gen. Maj. Godefroid Niyombare, abari abapolisi bakuru, abanyapolitiki n’abanyamakuru. Bose bahungiye mu bihugu by’amahanga birimo ibihana imbibi n’u Burundi.
Usibye kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, aba bashinjwa n’ibindi byaha birimo kwica no gusenya ibikorwa bitandukanye mu Burundi.


