Tariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo BWIZA yabagejejeho bwa mbere inkuru y’umusore witwa Muhire Jean Claude, ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; akaba yari rwaye impyiko zombi zagombaga gusimbuzwa kugira ngo akomeze kubaho, umuvuduko ukabije w’amaraso na Anemiya.
Icyo gihe yari amaze amezi 17 yivuriza mu bitaro bya Kigali (CHUK), abwira iki gitangazamakuru ko yaje no kubona “urubyiruko mugenzi we wemeye kumuha impyiko” ariko agahura n’inzitizi zikomeye zo kujya gusimburizwa izi mpyiko mu mahanga kuko ibitaro byo muri Kenya, u Buhinde, Mexique n’u Bufaransa byanze kumwakira, bivuga ko biri kwita ku barwayi ba Covid-19 gusa.
Yaje kugira amahirwe, ibitaro bya As-Salaam International Hospital byo mu Misiri byemera kumwakira ariko ahura n’indi mbogamizi yo kubura indege imugezayo kuko ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cyashoboraga kumufasha, cyamubwiye ko kitamutwara kandi icyo gihe yari mu cyuma gitanga umwuka.
Byaje gukemuka abifashijwemo cyane na Ambasade ya Misiri mu Rwanda, ajya kwivuriza muri iki gihugu tariki ya 20 Ukwakira 2020 ari kumwe n’uwamwemereye impyiko, gahunda zibanziriza operasiyo ya bombi zirakorwa, operasiyo nayo irakorwa, akurwamo impyiko zari zirwaye, ahabwa imwe y’uwayimwemereye.
Inkuru bifitanye isano:
- https://bwiza.com/?Muhire-yabuze-indege-imujyana-kwivuza-mu-Misiri-kubera-ko-ari-muri-bomboni
- https://bwiza.com/?Ibikorwa-by-ubutwari-byaranze-Muhire-wabuze-indege-imujyana-kuvurirwa-mu
Igikorwa cyararangiye, abaganga bamara iminsi bita kuri Muhire n’uwamuhaye impyiko kugeza ubwo bagarukiye mu Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2020. Bitewe n’uko Muhire yahawe impyiko n’utari uwo mu muryango, muganga yamutegetse kujya anywa imiti ya Solupred, Prograf na Cellcept azajya agura 500,000 RWF buri kwezi, ibi akaba azabikora mu buzima bwe bwose.
Muhire avuga ko nta bushobozi afite bwo kugura iyi miti kuko ihenze kandi akaba azajya ayikenera kenshi, bityo akaba asaba abagiraneza kumwunganira. Ushaka kuganira na we cyangwa kumufasha, yamubona ku murongo wa telefone wa 0783232420, ukaba ari na wo konte ye ya WhatsApp.
Uwamuhaye impyiko ni umukunzi we
Ubwo Muhire yagarukaga mu Rwanda mu Kuboza 2020, yahishuriye BWIZA ko mugenzi we yavugaga wamuhaye impyiko ni umukunzi w’igihe kirekire witwa Uwera Marie Reine.
Muhire na Uwera ni abakunzi
Mu kiganiro Muhire na Uwera bagiranye na Isimbi TV, uyu mukobwa yasobanuye uko byagenze ngo ahe uyu musore impyiko ndetse n’uburyo yamurwaje kuva mbere y’uko yoherezwa mu bitaro bya CHUK, aho yabanje kwivuriza mu bitaro bya Muhima.
Uwera yavuze ko yagize igitekerezo cyo guha uyu musore impyiko mu gihe yari yihebye, ubwo muganga yari amaze kumubwira ko kugira ngo akire, asabwa gushaka umuntu umuha impyiko n’amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 30; yo yaje kuyabona hifashishijwe urubuga rwa Go Fund Me.
Nk’umuntu wahoraga hafi ya Muhire mu gihe cyose yabaga yagiye kwa muganga, avuga ko uyu musore yagize kurwara izi ndwara, akadwara no kuba atabona umuntu uzemera kumuha impyiko. Ati: “We yararwaraga, akarwara impyiko, akarwara n’uko nta muntu uzayimuha.”
Umukobwa abonye ko ikibazo cy’amafaranga Muhire yari akeneye gikemutse, hasigaye icy’umuntu uzamuha impyiko, we [Uwera] ubwe yiyemeza kuyimuha, akora n’amasengesho menshi kugira ngo Imana izamuhe imbaraga zo gukora iki gikorwa gisaba umutima ukomeye.
Muri icyo gihe, Uwera avuga ko ubwo yiyemezaga guha Muhire impyiko, hari abaganga bamuciye intege, gusa akavuga ko ababyeyi be bombi bamushyigikiye, se umubyara amubwira ko gutanga impyiko ari “ibisanzwe nko gutanga amaraso”.
Ku munsi bombi batangiyeho ubuhamya bw’urukundo rwabo
Uwera bigaragara ko anezerewe ati: “Urumva rero ndi kwa muganga, mpahuriye na Papa, Papa arambaza ‘uri gukora iki hano?’ ndamubwira nti ‘naje kuvuza Muhire ariko nanaje no kwipimisha nanjye.’ Nti ‘hari ama-resultats yanjye naje kureba’ ati ‘amaresultats y’iki se urarwaye?’ nti ‘Oya, naje guha Muhire impyiko.’ Ngo ‘hari ibirenze se si nko gutanga amaraso?’ Ndavuga nti ‘O.K, kwa Papa birakemutse.”
Muhire yunga mu rya Uwera ati: “Nta n’ubwo ari ibanga hari n’abaganga bamuciye intege.” Uwera ati: “Noneho mbwira uwo muganga! Noneho aho kugira ngo amufashe, aramuhuhura. Ndibuka iryo joro, nshobora kuba nararaye nanagiye kure. Naraye kure ya Muhire yanze kuvuga, nyuma y’uko uwo muganga…kuko yaramubwiye ati ‘Ntabwo bishoboka, iyakire.”
Iby’urukundo rwa Muhire na Uwera ndetse n’uburwayi bwe ni ubuhamya burebure. Ushaka kumenyaho byinshi, yavugana na we ku murongo wa telefone uri haruguru, cyangwa agakoresha WhatsApp.

12 Responses
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
Mana we! Nsabiye umugisha Uwera na Muhire cyane ntacyo afite yahemba Uwera uretse Imana izabikora. Gusa bafite urufatiro bazubakiraho rugakomera
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
Murakoze Bwiza gusangiza abantu uko byagenze! Twese umugisha tuwusangire

Imana Izabafashe murukundorwabo
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
Imana Izabafashe murukundorwabo
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
Mana we! Nsabiye umugisha Uwera na Muhire cyane ntacyo afite yahemba Uwera uretse Imana izabikora. Gusa bafite urufatiro bazubakiraho rugakomera
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
Uku niko intwari zikora.Uwera Imana izakwibuka nukomeza gukira neza natwe tukwigireho

Ibi bishiborwa na bake. Imana niyo izibuka imirimo y’abera naho MUHIRE nta cyo guhemba UWERA yabona. Gusa Imana izahe umugisha uyu mwana w’umukobwa ndetse n’ababyeyi be bamushyigikiye.

1cor13:4-8.urukundo rurihangana,ntirwihimbaza,ntirukora ibiteye isoni,ntirushaka ibyarwo,ntiruhutiraho,ntirutekereza ikibi kubantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,rubabarira byose rwizera byose,rwiringira byose,rwihanganira byose.uwo mukobwa Imana imuhe umugisha yarenze kubivuga aranabikora, Imana ibakomereze urukundo rwabo kdi imuhere mugenzi we kurama.