Mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2016, abiyahuzi bataramenyekana bagabye igitero ku bacukuraga amabuye y’agaciro mu gace ka Maru ho muri leta ya Nigeria abacukuraga basaga 36 bahasiga ubuzima.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umuyobozi w’aka gace aba bantu bacukuragamo zahabu, Abdulaziz Yari yatangaje ko ubwo aba bantu bagabwagaho igitero izego z’umutekano zahise zihagera ariko zigasanga abiyahuzi bagiye.
Ibi bibaye mugihe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka perezida Buhari yari yohereje ingabo kurwanya inyeshyamba ziri mu gace ka Zamfara aho ibi birombe biherereyemo, bityo ngo bakaba basa n’abamaze gutsindwa.
[ad id=”44145″]
Aka gace ni kamwe mu duce two muri iki gihugu twaguyemo abantu benshi bagabweho ibitero n’abitwaje intwaro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


