RDC: Haravugwa abasirikare 400 batorokanye imbunda n’amasasu

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), haravugwa abasirikare 400 babaga mu birindiro bya Kamina, bahunganye imbunda n’amasasu.

Ni amakuru igitangazamakuru Politico cyo muri iki gihugu kivuga ko cyahawe n’abakora mu nzego z’umutekano, bagitangarije ko aba basirikare “bamaze iminsi bashakishwa, bakaba barabuze.”

Umwe muri aba bashinzwe umutekano akeka ko aba basirikare baba barinjiye mu mutwe witwaje intwaro wa Gédéon Kyungu ukorera mu Ntara ya Haut-Lomami isanzwe iherereyemo ibirindiro bya Kamina.

Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko cyagerageje kuvugana n’inzego z’ubuyobozi zishinzwe gutanga amakuru ku bibazo nk’iki, burabyanga ariko ntibwigera buhakana niba aba basirikare baratorotse.

Cyifashishije inzobere mu bibazo by’umutekano, Jean Jacques Wondo, kugira ngo asesengure impamvu aba basirikare baba baratorotse, avuga ko ibibazo mu ngabo z’iki gihugu byazamutse cyane mu 2020 nyuma yo gutangiza ibitero simusiga ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu. Ngo kuva icyo gihe, umushahara w’abasirikare boherezwa ku rugamba ntiwigeze wiyongera ndetse nta shimwe.

Wondo yavuze ko mu gisirikare cya RDC harimo ivangurakarere, aho mbere cyari cyiganjemo abakomoka muri cyahoze ari Katanga, ariko ubu kikaba cyiganjemo abakomoka muri Kasai; ibi bikaba byatuma habamo gucikamo ibice, no kutumvikana, uruhande rumwe rukigumura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Haravugwa abasirikare 400 batorokanye imbunda n’amasasu
    Nyine ibyo ntawe byatangaza kuko Umuriro Perezida Antoine arimo aratsa uzamukoraho.niba Ari kwitandukanya n’a Kabila clairement noneho akanamumenasa kandi ariwe wamugabiye ingoma ,urumva ibyo bizasiga ubusa.kandi abasirikare 400 ni benshi icyo batekereza gukora bashobora kukigeraho.Aha birabe ibyuya ntibibe amaraso.Gusa izabaturinde.

  2. RDC: Haravugwa abasirikare 400 batorokanye imbunda n’amasasu
    Nyine ibyo ntawe byatangaza kuko Umuriro Perezida Antoine arimo aratsa uzamukoraho.niba Ari kwitandukanya n’a Kabila clairement noneho akanamumenasa kandi ariwe wamugabiye ingoma ,urumva ibyo bizasiga ubusa.kandi abasirikare 400 ni benshi icyo batekereza gukora bashobora kukigeraho.Aha birabe ibyuya ntibibe amaraso.Gusa izabaturinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *