Umubyeyi w’abana 9 witwa Mukandahiro Violette utuye mu Mudugudu wa Karukoro, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, arashinja umuvugabutumwa Igihozo Josiane wari inshuti ye kumutwarira umugabo.
Mu kiganiro Mukandahiro yagiranye na Big Town TV, yasobanuye uburyo uyu muvugabutumwa wamamaye ku rubuga rwa YouTube yamutwaye umugabo, yitwaje amasengesho bombi bakoranaga.
Mukandahiro yabwiye umunyamakuru ati: “Umudamu witwa Igihozo Josiane yantwariye umugabo. Igihozo Josiane uvuga ko umugabo yamutaye, uriya mugabo avuga yagarutse ni uwanjye babyaranye.”
Yakomeje ati: “Twari dufite icyumba cy’amasengesho hano turi abarokore, Igihozo akajya aza aha ngaha, agasengana n’uw’iwanjye byagera nka saa cyenda z’ijoro, agahita amubwira ati ‘tugende, tujye gusenga mu rugo iwanjye’ bakagenda, umugabo akaza nimugoroba. Yagiye mu gitondo mu rukerera, akaza nimugoroba. Nkamubaza ‘mwari mu biki?’ ati ‘umwuka wacu warib urimo guhererekanya n’uwe, hari ibyo twarimo gusengera.”
Mukandahiro ushinja Igihozo kumutwara umugabo
Uyu mubyeyi usengera mu itorero rya ADEPR avuga ko mu 2018, Imana imubwira ngo ajye kwa Igihozo kugira ngo igire ibyo imwereka, ajyayo, ati: “Mufata aryamanye n’umugabo wanjye, mbishyikiriza itorero ntiryabyemera kubera ko Igihozo yari akomeye, njye ntacyo ndicyo, navuga bakankubitira kure, ati ‘uyu ni umukozi w’Imana”.
Ngo byageze aho Igihozo abwira Mukandahiro ko azabyarana n’umugabo we, n’abana babyumva. Ngo uyu muvugabutumwa yabwiye uyu mubyeyi ati: “Uyu mugabo abyara abana beza, nanuye azambyaza umwana…Sinzi impamvu nabura umugabo, ukaba umufite uri igitebo […]”
Mukandahiro avuga ko bitewe n’uyu muvugabutumwa, yagiranye amakimbirane n’umugabo we, bigera aho amubwira ko azamwica. Ngo uretse n’ibyo, urugo rwabo rwarakennye, abana be bava mu ishuri.
VIDEO: Ubushize Ev.Gihozo yari yikomye abinjira mubye n’Umugabo/Yihanangirije abavugabutumwa babanyeshyari
Igihozo yabihakanye
Uyu muvugabutumwa wabyaye abana batandatu, mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yahakanye gutwara umugabo wa Mukandahiro. Ati: “Sinatwara umugabo w’abana 9, sinabona uko mbisobanura.”
Ati: “Ni ukubeshya pe! Sinzi n’impamvu yabimuteye kubikora, sinzi team (itsinda) iri inyuma y’ibi bintu, sinzi icyo bashakaga kugeraho, ariko ni ukubeshya kuko ntabwo watwara umugabo w’undi, ngo umushyire mu mudugudu cyangwa mu Murenge, murabona ko twegeranye, ngo uze ubwirize kabiri gatatu…umare imyaka itatu ubwiriza kuri YouTube, yicaye hariya acecetse, ategereje ko imyaka itatu ishira ngo abivuge.”
Igihozo yakomeje ati: “Uriya mubyeyi ndamuzi kuko twaraturanye, [aho atuye] mpafite inzu, twaturanye rero njyewe nyobora icyumba cy’amasengesho nigeze kuvugaho. Icyo yavuze we yagiraga, ntacyo nzi kuko ntabwo nigeze mubona ayobora icyumba. N’abamuzi nibampamiriza ko yayoboye icyumba, nzabyemeza wenda ubwo nzaba naribeshye. Ni we twari tuziranye, umugabo we sinari nanamuzi kuko umugabo we mumenye, njyewe nta n’umwaka urashira. Uko ni ko kuri, ariko umugore we nari muzi kuko yajyaga aza gusenga nk’abandi babyeyi. Umugabo we sinigeze mubona mu cyumba na rimwe, uko ni ko kuri kw’Imana.”
Igihozo avuga ko atigeze ahurira n’uyu mugabo mu cyumba cy’amasengesho
Uyu muvugabutumwa avuga ko yamenye umugabo wa Mukandahiro ubwo aba bombi bagiranaga ibibazo, bikamenyekana aho batuye. Icyo gihe ngo bivugwa ko uyu Mukandahiro yari yamusanganywe undi mugabo mu cyumba, hagera abashinzwe umutekano barimo abapolisi na DASSO. Ati: “Aho rero ni ho naboneye umugabo ku vis a vis, ku isura.”
Ku bijyanye n’uko Mukandahiro avuga ko uyu muvugabutumwa yamubwiye ko “abyara abana beza” ku buryo “na we bagomba kubyarana”,yasubije ko nta kintu bombi bigeze bavugana, keretse iki gihe urugo rwabo rwari rwabayemo ikibazo, ngo icyo gihe yamusabye ko yamufasha, akamusabira umugabo we byibuze akemera kujya ahahira abana.
Igihozo yashimangiye ko afite umugabo umwe, ari we babyaranye abana batandatu. Ngo nta kibazo afitanye na Mukandahiro, ahubwo ikibazo ari ‘Satani yahagurukiye gusenya umurimo’.

34 Responses
Umubyeyi w’abana 9 ashinja umuvugabutumwa Igihozo kumutwara umugabo
NARABABWIYE ADEPERI URAKAPUUU

Niho hasigaye harindiriya yabahemu gusa kd usanga aribabandi bimbere bigira abarokore

Abavugabutumwa baragwira, none se ubwo Imana nimubaza ubutumwa yavugaga azabeshya ko Imana ariyo yabumuhaye asenya ingo zabandi kandi Imana ibyanga urunuka, Umubyeyi wabana 9, ntabwo yahimba ibyo bintu buriya nukuri, niyo mpamvu yigize inshuti ye ngo azamutware umu boss

Nanjye uwo mukandahiro ndamuzi ndetse cyane yambwiye ibyuwo muvugabutumwa gihozo yamukoreye agahinda karanyica.kuki koko imana idahana abo bayitiririra bagasenya ingo zabagenzi babo!imana ige ibakoza isoni kabisa

abavugabutumwa benshi babaye ibirara n’ibisambo uwo nawe najye mu mubare w’abitegura guhanwa

Mwataye ibyanyu mwirukira iby’abandi mutazi ahubwo murye muri menge n’akataraza mugategereze biragoye kubeshya ko uri umurokore kandi uri umuntu!
Kwirirwa mu masengesho no guhindura imvugo ntacyo byakumarira mu gihe utazi uburyo wahindura ngo ubijyanishe n’imikorere kandi mureke gusoma igitabo kimwe mujye musoma n’ibindi bitabo!

NAMUJYANE ARIKO AREKE GUTEKA IMITWE ABESHYA NGWA KORERA IMANA .

Ariko nta nduru ivugira ubusa ku musozi uwo muvugabutumwa yibuke ko Imana iri hafi kumwerekana uwo ariwe gusa akanura nkuwatwara abagabo babandi pe

Ni byiza kureba aho ukuri kuri kuko nta nduru ivugira ubusa Ku gasozi kandi NGO uwububa abonwa n’uhagaze.

Ndabona bidasanzwe pee

Narababwiye ngo amatorero abiri muri ururwanda nayo kwitonderwa ADEPR na ZION TEMPLE,ok nandi si shyashya ariko ayo yo yigira abanyamwuka cyane kandi ari abapagani bo kubabarirwa.ibaze rwose kumva umuvugabutumwa utwara umugabo wabandi,ese ubwo aratinyuka akavuga Imana koko…..mbega umuvumo.

Nkaba ndumiwe
Ubundi muzajya mwirirwa mujajwa mutubeshya tubareke ariko iminsi yumujurura ni 40 muzajya mumenyekana pole pole shn

Mwabantu mureke mbabwire abarokore bikigihe nabatekamitwe 80% nibo bahemu bambere njye nubwo ntari mpari ark ikigaragaracyo ntakaburimvano buriya uriya mugore ntiyapfuye kubivugagusa nanjye umuntu wumurokore umwe wimbere uyobora icyumba cyabanyamasengesho yaranyambuye ibihumbi 650 ,twakoranye business ntitwagirana amasezerano kuko narimwizeye mbona atampemukira ark ibicuruzwa twari twaranguye ndabimuha ajya kubicururiza kwiseta rye kuko njye ntaryo narimfite ngiye kumureba ngo tugabane ampindura umusazi ngo nubundi ntanyandiko dufitanye ngoninshake njye kurega ahonshaka hose amafaranga arayatwara uko ari 650000 yigishoro abarokore biki gihe nagome birenze ukwemera gusa ntazigere abona amahoro mubuzima bwe kugezigihe azapfira mumbabarire mvuze byinshi iyo burihe mbonye ububuhemu bwabarokore biyi minsi binyibutsa ibyo nakorewe nkagirimujinya mwinshi uyu mudamu batwariye umugabo we yihangane pe

Iyo seko irimo ukuntu rwose

BANTU B’IMANA IMANA NIYO IZI UKURI KUKO IMITIMA YACU ARIYO IDUCIRA URUBANZA RERO TWE TURI ABANTU TUREKE IMANA NIYO IZACA URWO RUBANZA