Mu gihe ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi byari bimaze igihe bitegereje ibizava mu matora y’ugomba kuyobora Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kugeza ubu amahirwe menshi yamaze guhabwa Donald Trump mu matora yo kuri uyu wa 2 tariki ya 8 Ugushyingo 2016.
[ad id=”44145″]
Nk’uko rero byagiye bigaragara mu myiyamamarize y’aba bakandida 2, donald Trump ndetse na H.Clinton, bagaragaje imbaraga zidasanzwe ariko bakaba ari n’abantu bari basanzwe ari ibikomerezwa mu bijyanye na politike ndetse no mu mitungo. Aya ni amwe mu mafoto yaranze ibikorwa by’aba bakandida 2 kuva bakiri abana kugeza kuri uyu munsi w’amatora. H. Clinton yavukiye anakurira muri Amerika mu mujyi wa Chicago, naho Trump arererwa mu mujyi wa New York
H.Clinton yari mu itsinda ry’abayoboraga ibiganiro mpaka muri Township high school mu gihe D Trump yari yinjiye mu ishuri rya gisirikare rya New York, aho yaje no kuba Capitaine
Mu myaka y’1970, nibwo H.Clinton yashakanye na Bill bahuriye mu ishuri ry’amategeko rya Yale, naho D Trump ashakana na Ivana, ari nawe mugore we wa mbere babyaranye abana 3 muri New York
Ahayinga 1974, Clinton yari umunyamategeko muri komite yaje gukuraho Perezida Richard Nixon, mu gihe Trump we yari atangiye ibikorwa bye bwite mu mujyi wa New York
[ad id=”44145″] Umuryango wa H Clintoni mu 1992 ndetse n’umuryango wa D Trump mu 1986
Mu 1995, ijambo rya mbere rya H Clinton avuga ku burenganzira bw’umugore muri Chicago nk’umugore wari ukomeye mu gihugu, mu gihe muri uwo mwaka D Trump nawe aribwo yavuze ijambo rikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, arivugira mu nyubako ye y’ubucuruzi yiswe Donald Plaza Casino, iherereye muri New York
Mu 1994, Clinton yitabiriye amarushwanwa ya Wrigley, naho Trump ayitabira muri 2004 i New York
Muri 2008, Hilary Clinton yiyamamarije kuyobora Amerika mu matora yatsinzwemo na Perezida ucyuye igihe B. Obama, mu gihe Trump nawe yari arimo kwitabazwa mu bukemurampaka
Aha ni muri 2011, ubwo H Clintoni yasomaga ubutumwa bugufi bumusaba kujya ku mugabane w’Afurika mu ihugu cya Libya, mu gihe Trump nawe yafotowe reba imikino isekeje y’abantu bamenyekanye cyane mu gusetsa.
[ad id=”44145″] Muri 2016, ubwo aba bakandida bombi bemererwaga n’amashyaka yabo gutanga kandidatire mu kwiyamamariza kuyobora Amerika