Winny Chebet ni Umunyakenyakazi w’imyaka 27 y’amavuko, akaba akora akazi ka buri munsi ko gusoroma icyayi, kamuhembwa amashilingi y’iki gihugu 110 (amafaranga y’u Rwanda 1000).
Uyu mukobwa avuga ko yavukiye mu muryango utishoboye, abona ko ikintu kimwe cyamufasha kugera ku kwigira cyangwa kwifasha, ari ukwiga ashizeho umwete.
Yabigenje uko kuva mu mashuri abanza, amanota meza amuhesha kwiga muri Kaminuza ya Karatina, arihirwa na Leta, arangiza amasomo ya ‘Biochemstry’ mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2018.
Chebet yagize amanota ya mbere muri kaminuza, mu cyiciro kizwi ‘First Class Honors’, aho byari bisanzwe bizwi ko ugize aya manota muri Kenya, kaminuza yizemo imushakira akazi, cyangwa ikamuhemba kwiga icyiciro gihanitse (masters), ariko si ko kuri we byagenze.
Mu buhamya yahaye igitangazamakuru cyitwa Tuko, Chebet yavuze ko yagerageje gushaka akazi ariko biranga. Ati: “Nagerageje gushakisha mu mirimo ya Leta, njya mu bigo bya farumasi,…ariko nta wigeze ansubiza.”
Nyuma y’ubwo, umukobwa yahisemo kwisunga abandi, maze ayoboka inzira yo gusoroma icyayi mu gace ka Kiptaragon, ariko akomeza gutekereza ko wenda akazi yifuzaga kamuhemba neza yazakabona.
Mu bihe uyu mukobwa atazibagirwa ubwo yashakaga akazi, harimo ubwo umugabo yamubeshyaga ko agiye kumufasha kukabona. Uwo yamusabye amashilingi 6,000, ayamuha amwizeye, arayamuriganya. Ati: “Tekereza, ni amafaranga nari narabitse amezi n’amezi, nyakuye muri duke mpembwa.”
Uyu mukobwa n’ubwo asoroma icyayi, ntabwo aba yishimye kuko atiyumvisha uburyo yabura akazi, ntanabone amahirwe yo gukomeza amasomo ya ‘masters’ kandi yaragize amanota abimuhesha. Asenga Imana ngo azabone kimwe muri ibi byifuzo.

28 Responses
Uwarangije kaminuza afite amanota ya mbere, ubu asoroma icyayi (Ubuhamya)
Iyo uba umunyamakuru mwiza wari kwandika kubanyarwanda benshi bahuye n’ibibazo nk’ibi….baruzuye nubashaka uzambwire nguhe amakuru kubuntu!!!

ABASHOMERI BARI KU ISI HOSE , AKAZI NI GAKE , AHUBWO YANDITSE IBYO YASOMYE MU KINYAMAKAURU , NJYE NIGEZE KUBA KENYA , HARI NA BA ENGINEER NABONYE BAKORA MU BIKONI BYA RESTAURANT !! DUSHIKAME

Uyu dupfuye rumwe pe.nanjye nize mba uwa mbere kuva primary schools,Muri secondary school narangije ndi uwa mbere mugihugu ,nize muri kaminuza y’u Rwanda mpavana first class ariko nako gusoroma icyayi karabuze.

Niyihangane nibura nawe nako kazi aragafite .

Tanga contacts zuy’umuntu bamufashe niba bishop oka

Ngiyi nimero yanjye . uwo mwana duhuje ikibazo pe.
0787109807

Niyihangane ubwo yabuze umufata akaboko. Ni uko ari we wamenyekanye ushobora gusanga hari nabandi bahuje nawe ikibazo iwabo cg no mubindi bihugu.

Ukurima ntikubuza kurimarima

Inkuru nkizi nizo ziba zikenewe

Iyo uba uzi ibyo urimo kiba uvuze no kubanyarwanda bakora ikiyede bararangizanije amanota meza.

yewe mwirirwa c mujya iyoyose muri za kenya mwampamagaye nkababwira uwabaye umunyonzi nyuma yo kurangiza kaminuza 0787077770 anyongesha igare ritari irye

Waba warabaga uwambere se kubyo mwize ntiharimo isomo ryo kwihangirimirimo niba waragiragamo amanita menshi kuki utabishira mubikorwa.

Ndashaka umukunzi, umukobwa utarwngeje 30

Birambabaza cyane bikaba nkomeretsa cyane ,uwo mwana namufasha akabasha kubona icyo yakora binyuze mukwihangira imirimo,cg nkamuha akazi muri company nkoramo ,mubishoboye mwaduhuza muraze