Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane wa Transparent International-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée ntabwo yumva uburyo umuntu muzima bigaragara ko ariho, asabwa icyemezo cy’uko ariho.
Iki cyemezo gisabwa n’inzego zirimo ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), kikaba kimwe mu bitangirwa ku ikoranabuhanga, biciye ku rubuga Irembo.
Immaculée utemera iki cyemezo mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, cyagiye ahagaragara tariki ya 7 Gashyantare 2021, yagize ati: “Buriya ni ubukoloni, ibintu byo mu Babiligi kera by’ubukoloni, biri ridiculous (bisekeje), since I was born (kuva navuka) sindabibona.”
Yibaza uburyo umuntu bigaragara ko ari muzima yabazwa iki cyemezo, yagize ati: “Nguhagaze imbere, none ngo nzane icyemezo cyemeza ko ndiho? Uriya se uri bukimpe, anzi kurusha uko niyizi? Nkwemerere ko ndiho? Kiriya ntacyo nzasaba na rimwe. Reka nkubwire, ningera no muri pension, mu kuri kw’Imana mu bantu RSSB itazaha amafaranga yabo ndimo, ntabwo nzabashyira icyemezo cy’uko ndiho. Ndiho nyine arandeba.”
Yakomeje agaragaza ko hari ibihamya Leta iba ifite byerekana ko umuntu ariho, bityo iki cyemezo atari ngombwa ko gisabwa. Ati: “Ngo Leta ijye kwemeza ko ndiho? Yarabyemeje umunsi impa indangamuntu, yarabyemeje umunsi ndihisha imisoro, none se ubu iriho irarihisha imisoro umuntu utakiriho? Yarabyemeje umunsi njya gutora, abazimu baratora?”
Immaculée mu bitekerezo yatanze, yumva ko abashinzwe guhindura amategeko bakabaye bakora impinduka, ibyemezo nk’ibi ntibyongere kubaza abaturarwanda.

18 Responses
Immaculée ntiyumva uburyo umuntu muzima asabwa icyemezo cy’uko ariho
Ibyo Immaculée avuga ni ukuri.
Imyaka ibaye myinshi abantu bibaza impamvu y’icyemezo nka kiriya. Inteko ishinga amategeko na komisiyo y’uburengazira bwa muntu batagerje iki ngo bagikureho.
Umuntu arakuzanira irangamuntu, aguhagaze imbere, ngo banza umuhe icyemeza ko uriho, ari wowe umuhagaze imbere.
Ese uwo ubyaka we umuntu yakwemeza ate ko ariho niba na we atiyemerera ko ariho ? Kuko niba abisaba abandi, yagombye kwibaza niba ariho ubwe kugirango abao asaba kwemeza ko bariho bagira ibyo bamuha. Keretse yaba afata abantu nk’abatagira ubwenge cyangwa badatekereza.
Ubundi se iryo koranabuhanga rikowa n’abantu, riguha ibintu ritakureba, ryakwemeza rite ko umuntu ariho kuruta nyirubwite ?

Ni nko kubwira umuntu wimyaka 50 ngo iso ninde.
Ntabwo nabyo bisa neza

Ibyo Immaculée avuga ndabishyikiye 100/100. Icyo cyemezo maze imyaka 5 ngitanga. Uretse ko biteye agahinda binateye isoni rwose. Abatuyobora nibagire bahindure kiriya cyasha twasigiwe n’abakoloni keretse niba biyemeje gutera ikirenge mu cya ba gashakabuhake!!!

Numvagikwiyekuvanwamubisabwa umuntuubazwa muriLeta Igihugu cyacukimazekugerakwiterambere rikomeyemubintu by,ikoranabuhanga Irangamuntudufiteihitaigaragaza nyiribwitenamakuruyeyose.Intumwa zaRubandazikwiyekubiganiraho muntekonshingamategeko.

Njyewe,,muzamunsabire,,atubarize,,iyo RSSB,,wigeze,,guteganyirizwa, imyaka runaka,wenda m’ugihe runaka,,ufite,,umukoresha,,iyo ubuzima,,buhindutse,ukabaho,,ur’umushomeri,cg wishakishiriza,,imibereho.m’ubundi buryo.Utabasha,gushyira mwisanduku,y’ubwiteganyirize!kuki,,RSSB,,itaguha,,ayawe,,wayihaye,,ko bayacuruje??kandi,,turi benci rwose,,Ingabire..Nizeye,ko ubuvugizi,bwe. Butera kure,ibisubizo,bikaboneka

Ibyavuga nibyo, urugero njye nagiye muzabukuru uyumwaka ushize njyana icyangombwa cyuko ndiho (Attestation de vie) barakibika ntibanyuzuriza kandi aricyo bahemberwa banakubajije ngo tugufashiki, none ubu ukwezi kwa mbere sinahembwe ubwo murumva ataramakosa RCSB ya Bugesera muracyafite ikibazo.

Azatubarize nibijyanye nabasaba icyemezo cyuko ukuntu atafunzwe,Hari aho nkora bakudusaba buri mwaka nkibaza waba warafunzwe kdi uri no mukazi?

Immacule ureba kure nigute baka icyemezo cyuko uriho kandi bakubona?RSSB ihindure kabisa gusa gushimira umusanzu wawe utanga mugihe ubona ko ibintu bitagenda neza

Umuyobozi dukeneye ni nk’uyu rwose.Ibintu by’ibyangombwa bikwiriye guhinduka byo ni byinshi:
1.Icyemezo cy’uko ndiho kdi undeba ! Biratubababaza!!.
2.Ngo icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu gitanzwe !!!. Ubwose uba wumva aho navukiye hashobora guhinduka!!?
Ese kuki batunaniza igihe tubasaba serivisi, nyamara igihe badusaba imisoro,amafaranga….. bakadukuyakuya boshye abasinziriza uruhinja?
_Ahubwose abanyamategeko bacubo ,ntabo babonako bikwiriye guhinduka?
Immaculèe Oyeeeee, Avugisha ukuri!!.