Abadepite 22 bahagarariye ishyaka ‘Renew Group’ mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, banditse barasaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.
Bigaragara mu nyandiko aba badepite bashyize ahagaragara kuri uyu wa 9 Gashyantare 2021, ifite umutwe ugira uti: “Motion for a resolution”.
Aba badepite bavuga ko Rusesabagina yavanwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu tariki ya 27 Kanama 2020, agezwa mu Rwanda, bati: “ku gahato mu buryo budasobanutse, yerekanwa ari ku biro bikuru by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 31 Kanama 2020.”
Bavuga ko tariki ya 31 Ukuboza 2020, Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere uyu “muturage wa EU n’u Bubiligi” afungiwemo, yamwimye uburenganzira bwe burimo kubonana n’umujyanama mu by’amategeko yihitiyemo.
Bavuga ko kandi umuryango wa Rusesabagina utewe impungenge n’ubuzima bwe nk’umuntu urwaye umutima, wategetse kujya afata imiti mu buryo buhoraho. Ngo wamwoherereje imiti ubicishije muri Ambasade y’u Bubiligi, ntiyamugeraho, bati: “Akaba afata imiti yahawe na Dogiteri wo mu Rwanda.”
Aba badepite bashingiye kuri ibi, bavuga bati: “Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yamaganye bikomeye kuzimiza, kohereza bitemewe no gufungwa binyuranyije n’amategeko kwa Paul Rusesabagina, tugasaba ko ahita arekurwa.’
Basaba ko kandi u Rwanda rwakwemera ko hakorwa iperereza ryigenga, rikazerekana uburyo Rusesabagina yavuye i Dubai agera i Kigali, agakurikiranwa n’ubutabera hakurikijwe amategeko mpuzamahanga ndetse agahabwa imiti yazaniwe na Dogiteri wo mu Bubiligi, bati: “Nk’uko byasabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga tariki ya 4 Gashyantare 2021.”
Tariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo na none abadepite 27 biganjemo abo muri Renew Group, bandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EU, Joseph Borell Fontelles bamwereka impungenge bafite kuri Paul Rusesabagina wari ugiye kumara ukwezi atawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Aba badepite bagaragazaga ko ifungwa “ry’umuturage wa EU (Rusesabagina) byaba ari igisebo kuri uyu muryango, kuko ngo yagejejwe mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, basaba Borell gukurikirana ubuzima bwe kugeza igihe urubanza rwe ruzarangirira.
N’ubwo aba badepite bakomeje gushimangira ko Rusesabagina yagejejwe i Kigali mu buryo budasobanutse, Leta y’u Rwanda yavuze ko atari ukuri, ahubwo ko yaje ku bushake, nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame mu kiganiro yigeze kugirira kuri RBA tariki ya 6 Nzeri 2020.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano. Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye, ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri nde? Byabaye nko guhamagara nimero ya telefone ukaza gusanga wibeshye nimero wahamagaye. Kandi inzego zabigizemo uruhare zambwiye ko nta nenge yabayemo.”
Ibijyanye n’abajyanama mu by’amategeko bunganira Rusesabagina, Leta y’u Rwanda yavuze ko uyu musaza w’imyaka 60 y’amavuko yahawe urutonde rw’abunganizi bagize urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yihitiramo babiri.
Aba bunganizi babiri baje kuva muri uru rubanza, basimburwa na Me Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina wamutihiyemo.
Dosiye y’urubanza rwa Rusesabagina yamaze guhuzwa n’iy’abandi barimo Nsabimana Callixte (Sankara) na Herman Nsengimana, aba bose bakaba bahujwe no kuba bashinjwa kuba inyuma y’ibitero umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye mu majyepfo y’u Rwanda mu mwaka w’2018, cyane ko bari mu buyobozi bwawo bukuru.


