Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ingabo z’icyo gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Cairo mu Misiri aho byitezwe ko agomba kugirana ibiganiro na Perezida Abdel Fattah el-Sisi w’iki gihugu.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane ni bwo Gen Muhoozi yageze mu Misiri ku butumire bwa Perezida Abdel Fattah el Sisi.
Byitezwe ko uretse kuganira na Perezida wa Misiri, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba anaganira n’abasirikare bakuru batandukanye ba kiriya gihugu ndetse n’abayobozi muri Guverinoma yacyo.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko mu Misiri nyuma y’umunsi umwe avuye i Kigali, aho aheruka kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Bombi baganiriye ku bibazo by’u Rwanda na Uganda mbere y’uko Perezida Kagame amugabira inka 10 z’Inyambo.
Uretse guhura na Perezida Paul Kagame, Gen Muhoozi mu minsi yashize yanahuye n’abandi bayobozi batandukanye barimo abo muri Angola.
Yanahuye kandi na Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Mohamed Hussein Roble cyo kimwe na Perezida Mohamed Abdullahi, ahura na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ndetse na Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko ingendo Gen Muhoozi ari gukora zigamije kumufasha gusobanukirwa dipolomasi mpuzamahanga ndetse n’iy’akarere, bikazamufasha mu minsi iri imbere ubwo azaba yinjiye muri Politiki.


doc11120|center>



