Perezida Kenyatta yasabye umwungirije kureka kurwanya Guverinoma, cyangwa akegura

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021 yasabye Visi Perezida William Ruto n’abadepite bamushyigikiye, kudakomeza kurwanya guverinoma, byabananira bakegura.

Nk’uko igitangazamakuru Kenyans kibivuga, uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Muthua giherereye mu gace ka Uthiru.

Perezida Kenyatta yavuze ku buryo William Ruto bari mu ishyaka rimwe rya Jubilee n’abamushyigikiye bakomeje kurwanya Guverinoma, we akabyita icengezamatwara (propaganda) rigamije kuyobya abaturage.

Ati: “Twakorana nabo cyangwa ntidukorane. Niba bumva ko Guverinoma ibanyuze, twakorana ariko niba bashaka kwitandukanya nayo, mubareke begure.”

Uhuru yakomeje ati: “Abanyapolitiki bakomeza kubabeshya bababwira ko babakunda, bakabasaba guhohotera abandi. Ese ni uko tugiye guteza imbere igihugu?”

Ihangana hagati ya William Ruto na Guverinoma ya Kenya ryatangiye ubwo Raila Odinga utaravugaga rumwe n’ubutegetsi yiyungaga na Perezida Kenyatta, bagatangira gukorana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *