FERWABA yakubye kabiri amafaranga fatizo mu igurwa ry’abakinnyi

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basiketi mu Rwanda riratangaza ko kuri ubu ikipe yose izitabira Shampiyona ya Basiketi izasabwa gutanga amafaranga miliyoni kuri buri mukinnyi wese izagura wo kuyikinira muri season ya 2016/2017.
Ibi byatangarijwe mu nteko rusange itegura season 2016/2017 yabereye kuri sitade amahoro ku cyumweru gishize. Umuyobozi wa FERWAFA, Mugwiza Desire ubwo yasobanuraga impampu yiri zamurwa ry’amafaranga amakipe agomba kugura abakinnyi yavuze ko ari mu rwego rwo kugirango amakipe ajye agura abakinnyi akeneye atari ugupfa kugura gusa.
Ibi kandi ngo biri mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uyu mukino ku bakiri bato nk’uko byasobanuwe na Mugwiza Desire.
[ad id=”44145″]
Yagize ati “Twasanze uburyo busanzwe budafasha yaba umukinnyi ndetse n’ikipe iba imugurishije. urugero ikipe yaguraga umukinnyi ugasanga isabwe no kumwishyurira amafaranga y’ishuri hashira imyaka ibiri gusa indi kipe nayo ikaza igatwara wa mukinnyi ikamusinyisha ikaba iramutwaye mu gihe ya kipe ya mbere yabaga yaramutanzeho amafaranga yose hamwe arenga ibihumbi 700”
Akomeza agira ati “Ku ruhande rw’abakinnyi washoboraga gusanga ikipe imwe ifite abakinnyi barenga 30 bigatuma batabona umwanya wo gukina, twafashe icyemezo cyo kongera amafanga no kugabanya abakinnyi burikipe ikagira abakinnyi batarenze 20 kugirango dushishikarize amakipe gusinyisha abakinnyi izakoresha”
Ibi bivuze ko amafaranga agurwa umukinnyi muri Basiketi y’ikubye incuro ebyiri kuko mu mwaka washize amakipe yasabwaga gutanga byibuze amafaranga ibihumbi 500 by’u Rwanda gusa; aya mafaranga akaba ari yo make kuko umukinnyi ashobora kugurwa n’ayarenzeho.
[ad id=”44145″]
Muri iyi nteko rusange ya FERWABA kandi hemejwe amabwiriza mashya avuga ko buri kipe ya basiketi igomba kugira abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batanu naho mu mukino igakoresha babiri gusa.
Buri kipe ya Basiketi mu Rwanda yasabwe gushyiraho junior (ikipe y’abana) nabo bakazashyirirwaho shampiyona izajya ikina ku munsi n’ikipe nkuru izajya iba yakinnye.
Imikino ibanziriza shampiyona muri Basiketi igomba gutangira kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *