Komisiyo z’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, zashinje Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gushyigikira ibitero umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye ku basivili mu majyepfo y’iki gihugu.
Bikubiye mu myanzuro uhuriweho izi komisiyo zafashe muri raporo zakoze ku cyemezo cy’inteko ya EU, gishinja Leta y’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwe, kinasaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku buryo yavuyemo i Dubai akagera muri iki gihugu muri Kanama 2020.
Inteko ya EU yafashe iki cyemezo tariki ya 11 Gashyantare 2021 cyakurikiwe n’ubusabe bw’itsinda ry’abadepite 22 bo mu ishyaka rya Renew Group bwo ku wa 9 Gashyantare na bo “bategekaga” Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina.
Izi komisiyo zivuga ko Inteko ya EU ijya gufata iki cyemezo, yashingiye ku binyoma, ikaba yaranavogereye ubusugire bw’u Rwanda kandi bitemewe mu mategeko mpuzamahanga, ikinjira mu bwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda kandi itabufitiye ububasha.
Umwe mu myanzuro uvuga ko iyi komisiyo “itangajwe kandi inababajwe n’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yiyemerera ko umutwe witwaje intwaro wa Paul Rusesabagina wigambye ko ari wo wagabye ibitero binyuranye mu 2018, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi, ariko ikaba itarahamagariye Paul Rusesabagina n’umutwe witwaje intwaro kureka kugaba ibitero ku basivili.”
Uyu mwanzuro wakomeje ugira uti: “Ikaba ivuga ko uko guceceka ari uburyo iyo nteko yashyigikiye mu buryo butaziguye ibitero, ari nabyo bishobora gushishikariza uwo mutwe kugaba ibindi bitero.”
Abadepite n’abasenateri bitabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho, bashyigikiye iyi raporo y’imyanzuro y’iyi komisiyo, ndetse batanga n’ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zerekeye iyi raporo.
Senateri Mureshyankwano abona Inteko ya EU ijya gufata iki cyemezo ku Rwanda, yarirengagije uburenganzira bw’Abanyarwanda. Ati: “Birababaje kumva Inteko nk’iriya birengagiza uburenganzira bw’Abanyarwanda. Bariya Banyarwanda bishwe n’uriya mutwe wari ukuriwe na Rusesabagina, buriya nyakubahwa Speaker, iyo bagira n’umwanya wenda, bakabanza bakajya no kureba, bakajya ku bana b’abaturage ba Nyaruguru.”
Depite Bakundufite Christine ati: “Uyu mugabo Rusesabagina aregwa gushyigikira umutwe witwaje intwaro wishe Abanyarwanda ndetse unabica nabi muri za Nyungwe, basahura Abanyarwanda, babasiga iheruheru, abandi barabamugaza. Rusesabagina yarabyigambye, ndetse n’abo bafatanyije baranabyemera ko babikoze babishaka kandi banabigambiriye.”
Ashingiye kuri ibi, Hon. Bakundufite yibajije ati: “Kuki aba bantu bahaye imyanzuro Abanyarwanda bataha agaciro ibyakorewe Abanyarwanda? Ntibashaka yewe no kumenya ibyo Rusesabagina aregwa ngo nibura babibaze neza banabisesengure. Icyo bashaka bashaka gusa ‘narekurwe’. Aba bantu bishwe, aba bantu biciwe, aba bantu basahuwe, basigiwe ubumuga, bo ntabwo bakeneye ubutabera.”
Ni igitekerezo bahuriye kandi na Hon. Begumisa Safari Theoneste wavuze ko ari “agahomamunwa” kuba Inteko y’u Burayi yaragaragaje ko ishyigikiye “abicanyi ba FLN na MRCD”, ikirengagiza Abanyarwanda baguye mu bitero byabo.
Mu gihe iyi nama igikomeje, abadepite n’abasenateri bayitabiriye basaba ko imyanzuro y’izi komisiyo yashyirwa mu ndimi zitandukanye, igashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko ya EU. Barasaba kandi ko Inteko ya EU yisubira, igakuraho icyemezo yafashe ku Rwanda.
Rusesabagina azwi nk’umwe mu bashinze ishyaka rya MRCD Ubwiyunge, rishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN, uyu ukaba ari wo wigambye kugaba ibitero mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu 2018. Akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.


