Idamange ashinjwa gukomeretsa umupolisi, akajyanwa ku bitaro
Polisi yâu Rwanda yatangaje ko Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yakomerekeje umupolisi mu mutwe, yihutishirijwa ku bitaro bya Kacyiru. Nkâuko itangazo ribivuga, byabaye mu masaa kumi ubwo uru rwego rwifatanyijwe nâurwâubugenzacyaha (RIB), zataga muri yombi uyu mugore ukekwaho guteza imvururu nâimidugararo muri rubanda. Rigira riti: âMuri uyu mugoroba tariki ya 15 […]
Hamenyekanye akayabo Perezida Kagame yageneye Amavubi nk’ishimwe
Abakinnyi bâikipe yâigihugu yakinnye imikino ya CHAN 2020, bahawe ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika yâu Rwanda ringana na Frw 4,500,00 yiyongera Frw 4,900,000 zâagahimbazamusyi bari bahawe. Ni nyuma yo kugarukira muri 1/4 cy’irangiza aho basezerewe na GuinĂ©e Conakry ibatsinze igitego 1-0. Ubwo Amavubi yari ageze mu Rwanda, tariki ya 7 Gashyantare 2021 Perezida Kagame […]
Idamange wavuze ko Perezida Kagame atakiriho, yatawe muri yombi
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne watangaje ko Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame atakiriho. Aya makuru yemejwe na RBA avuga ko Idamange akekwaho guteza imvururu nâimidugararo muri rubanda. Uyu mugore amaze iminsi asabirwa gukurikiranwa nâubutabera bwâu Rwanda, ashinjwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yifashishije […]
Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri wâIntebe mushya
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yashyize Jean Michel Sama Lukonde Kyenge ku mwanya wa Minisitiri wâIntebe mushya. Ibi biri mu bigize amavugurura mu miyoborere zatangijwe na Perezida Tshisekedi mu cyiswe âIhuriro Ryeraâ (Union SacrĂ©e) nyuma yo gusesa amasezerano yâihuriro rya FCC-CACH rye na Joseph Kabila […]
Umunyafurika wa mbere yatorewe kuyobora WTO
Umunya-Nigeria, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala yatorewe umwanya wâUmuyobozi Mukuru wâumuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO (World Trade Organization). Ni amakuru WTO yemereje ku rubuga rwayo rwa Twitter, igira iti: âDr. Okonjo-Iweala akoze amateka nkâumugore wa mbere nâumunyafurika wa mbere ugiye kuyobora WTO.â Nkâuko uyu muryango ubyemeza, Dr. Okonjo-Iweala yatorewe mu nama idasanzwe yâakanama rusange kâuyu muryango, aho […]
Abanyarwanda baba mu mahanga nta ndagamuntu bagowe no kubona ‘Passport’ nshya
Bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga badafite indangamuntu nshya, bafite imbogamizi zo kobona bushya urupapuro rwâabajya mu mahanga ruzwi nka Pasiporo binyuze kuri Serivisi za Irembo. Mu ibaruwa BWIZA yabonye, umwe mu bafite icyo kibazo yandikiye Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, avuga ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bari bafite Pasiporo zikaza kurangira ubu bahanganye nâ […]
Hahishuwe uruhare rwâu Bufaransa mu gutorokesha abateguye jenoside mu Rwanda
Umushakashatsi akaba nâumwanditsi wâibitabo wâUmufaransa, François Graner yahishuye uruhare rwâu Bufaransa mu gutorokesha abateguye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mushakashatsi mu nkuru yatambutse ku gitangazamakuru gikora ubucukumbuzi MĂ©diapart kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021, yagaragaje uko muri Nyakanga 1994 u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kudakurikirana abayobozi bateguye jenoside yakorewe Abatutsi kandi bwari bubafite mu […]
Idamange yasabiwe gutabwa muri yombi nyuma yo kuvuga ko Perezida Kagame atakiriho
Umugore witwa Idamange Iyamugwiza Yvonne yasabiwe gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma y’amagambo aheruka gutangaza abika Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe binubira uyu mugore, kubera amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi amaze iminsi atangaza yifashishije urubuga rwa YouTube, mu gihe amakuru avuga ko ari mu bayirokotse wanagobotswe nâIkigega kigenewe Gutera […]
Nyagatare: Abagabo batega abagore babo abandi bagabo ngo babasambanye bakabaca atubutse
Mu Karere ka Nyagatare hamenyerewe imvugo yo ” gukosha’ aho abagabo bumvikana nâabagore babo kugira ngo baryamane nâabandi bagabo babafata bakabaca amafaranga, ibibanza nâindi mitungo itandukanye. Bayisobanura bagaragaza ko umugabo wagiye gusambana mu rugo rwâundi mugabo bamufatirayo bakamutegeka gutanga amafarnga, Inzu cyangwa se ibindi bintu byâigiciro cyinshi kugira ngo batamuteza rubanda nâumuryango we, agaseba. Mu […]
Promotion: Dore Diru Ishyushye muri StarTimes, Ibiciro bya hananuwe
Dore Diru, Dore Diru. Hamwe na Promosiyo ya StarTimes ubu wakwihahira dekoderi ya make kwâisoko ryose. Noneho igiciro cya dekoderi za StarTimes cya kubiswe hasi bitari bwabeho mu Rwanda. Tunga dekoderi ya DTT (Imwe ikoresha antene yâudushami) wishyuye amafaranga 7000 Rwf gusa, maze wongereho 8000 Rwf bya abonema ya Classic Bouquet. Cyangwa se ugure dekoderi […]
Mgr. Lwanga yasabye NRM kureka kwitwara nk’ubutegetsi bwa Amin
Arikiyepisikopi wa Kampala, Cyprian Kizito Lwanga yasabye ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (National Resisitance Movement, NRM) kureka kwitwara nk’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada wari warayogoje Uganda mu myaka ya 1970. Lwanga avuga ko kuba abo mu mutekano bashinjwa gushimuta, gukora iyicarubozo no kwica abantu, ari ibisa n’ibyakorwaga n’abo mu gihe cya Amin. Yibuka ” […]
Inteko yâu Rwanda ishinja iya EU gushyigikira ibitero bya FLN
Komisiyo zâububanyi nâamahanga, ubutwererane nâumutekano mu mitwe yombi yâInteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, zashinje Inteko yâUbumwe bwâu Burayi (EU) gushyigikira ibitero umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye ku basivili mu majyepfo yâiki gihugu. Bikubiye mu myanzuro uhuriweho izi komisiyo zafashe muri raporo zakoze ku cyemezo cyâinteko ya EU, gishinja Leta yâu Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwe, […]
Eric Nshimiyimana yashinje umuyaga n’umusifuzi gutuma AS Kigali inyagirwa na Sfaxien
Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana, yashinje umuyaga n’umusifuzi kuba inyuma yo kuba ikipe atoza yaranyagiwe na CS Sfaxien ibitego 4-1. Ku wa Gatandatu ushize ni bwo AS Kigali yanyagiwe na CS Sfaxien yo muri Tunisia ibitego 4-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup wabereye muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru […]
Urutonde rw’ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye mu 2021
Urubuga mpuzamahanga rwitwa Fire Power rwashyize hanze ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye ku Isi mu mwaka wa 2021. Uru rubuga rusanzwe rutangaza uru rutonde buri mwaka. Mu mwaka wa 2021, hagaragajwe imbaraga za gisirikare z’ibihugu 138. Mu gukora uru rutonde, harebwe ibi bikurikira: umubare w’imbunda igihugu gitunze, uw’abasirikare gifite n’akayabo gashorwa mu gukora ibikorwa bya […]
Zari yabajijwe niba atwite nyuma yo kugaragaza umugabo bari mu munyenga w’urukundo
Umunya-Ugandakazi, Zari Hassan, yagaragaje umugabo mushya bari mu munyenga w’urukundo nyuma y’imyaka itatu atandukanye na Diamond Platnumz. Zari yamamaye mu rukundo n’umuhanzi Diamond banabyarana abana babiri, nyuma y’uko uyu mugore yari amaze gupfakazwa n’urupfu rw’umunya-Uganda, Ivan Semwanga. Ku Cyumweru tariki ya 14 ubwo Isi yizihizaga umunsi wa Saint-Valentin wahariwe abakundana, Zari ni bwo yagaragaje uyu […]
Ruhango: Umukobwa yafatanwe umwana w’imyaka ine yashimuse amujyaniye abantu i Kigali
Ubuyobozi bwâUmurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango buvuga ko hari umukobwa wâimyaka 18 yâamavuko wahafatiwe agerageza gushimuta umwana yari yibye ku ishuri i Gitwe, uwafashwe yavuze ko umwana yari utwaye i Kigali hari abamumutumye. Byabaye ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare ubwo umwana witwa ARIELLA wâimyaka 4 wa BIZIMANA Emile na MUKAMUNANA Adelphine yashimuswe […]
Muri Kigali icyorezo cyagabanutse bikomeye, mu turere ho ni ibindi bindi_Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, yagaragaje ko ubwandu bwa COVID-19 mu gihugu hose bwatangiye kugabanuka cyane, yibutsa rubanda gukomeza kwimakaza amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo mu rwego rwo kugitsinda burundu. Minisitiri Busingye yatanze ubu butumwa mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza koko ko ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kugabanuka haba mu mujyi wa Kigali no mu […]
Guinea: Ebola yishe bane, abandi bajyanwa ku bitaro
Urwego rwa Guinea rushinzwe ubuzima, NHSA (National Health Security Agency) rwatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri iki gihugu cyishe abantu bane, abandi bane bajyanwa ku bitaro. Nkâuko tubikesha Radiyo Ijwi rya Amerika, Sakoba Keita uyoboye uru rwego yatangaje ko uwa mbere wari umuvuzi yishwe nâiki cyorezo mu mpera za Mutarama 2021, ashyingurwa tariki […]
Inkuru yâincamugongo muri RDF, ibiganiro byâumutekano hagati yâu Rwanda na RDC,… mu nkuru zaranze icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Gashyantare 2021 cyaranzwe nâamakuru mu ngeri zirimo: umutekano mu Rwanda no mu karere, ubuzima cyane uburebana nâicyorezo cya Covid-19 ndetse nâubutabera. Ni cyo cyumvikanyemo inkuru yâincamugongo zirimo urupfu rwa Lt.Gen. Jacques Musemakweli nâidasanzwe ya Padiri ukekwaho gusambanya umwana wâumuhungu. Ni izikurikira: Urupfu rwa Lt. Gen. Musemakweli Mu gitondo cya […]